Nyuma y’uruzinduko rwa Kagame muri Uganda, u Rwanda rwirukanye Abanya Uganda bakoraga mu kinyamakuru k’igihugu The New Times!!!

Kwiyunga kwa Uganda n’u Rwanda biracyari kure!!!

Nk’uko Chimpreport yabyanditse, Kagame yirukanye abandi banya Uganda mu kazi kabo. Abirukanwe ni abakoraga mu kinyamakuru cye The New Times. Murabo birukanwe harimo Hamuza Nkutu warushinzwe amakuru y’imikino, Steven Nuwagira warushinzwe ubukungu, Angel Musinguzi wari wungirije umuyobozi mukuru, James Tasamba warushinzwe amakuru na Timothy Kisambira warushinzwe gufata amafoto. Umuyobozi mukuru wa The New Times Collin Haba yavuze ko abo bakozi batanu ngo bahagaritswe kubera ibibazo by’ubukungu ikinyamakuru gifite.

Ibi bikaba bije bikurikira ihagarikwa ry’uwari ushinzwe itangazamakuru muri The New Times mu byumweru bibiri bishize ariwe Arthur Baguma. Impamvu y’iyirukanwa ry’uwo muyobozi ntiyigeze itangazwa. Iri yirukanwa ry’aba banya Uganda rikurikiranye n’uruzindiko Paul Kagame aherutsemo vuba aha muri Uganda aho yahakanye ko abanya Uganda mu Rwanda ngo badafshwe nabi. Akaba yarasubizaga ikibazo bari bamubajije uburyo abanya Uganda bafashwe nabi mu Rwanda.

Uburakari bwa Kagame bukomeje kwigaragaza. Ntabwo ashobora kwihishira kuko ibyo ntibiba mu mico ye. Uburyo yakiriwe na mugenzi we Yoweri Museveni byamuriye ahantu kugeza kuri iyi saha bikimurya. Kandi ntimugire ngo bihagarariye hariya kuko Kagame akubita igihe ashakiye. Mwibuke ko ataribo banya Uganda bambere yirukanye yabanjirije kuri Vivian Igunduura wari umuyobozi wa Cogebanque, yakurikijeho Beatrice Kibwika Kantono wari ushinzwe ikoranabuhanga muri MTN, yaje kwirukana Ojongoro wari ushinzwe ishami ry’umutungo muri Banki nkuru y’igihugu.

 

LIRE  Rwanda: Nizere ko ntawe ukemera ko Cassien Ntamuhanga yatorotse