Yanditswe na Christian Murokore
Inkuru y’ikinyamakuru « Igihe » yakwiye hose ko Minisitiri James Musoni yigaruriye umugore wari warashakanye n’umugabo witwa Patrick Safari wahoze afite ipeti rya Kapiteni mu ngabo za RDF (ingabo z’u Rwanda). Uyu mugabo aramushinja ko yamwinjiriye urugo, akamuca inyuma inshuro zitabarika, aho yanajyanaga umugore we mu mahoteli. Nk’uko mubyiyumvira muri « vidéo » yashyizwe ku rubuga na mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi, munsi hano, Safari avuga ko James Musoni yamuhemukiye ubugira kabiri kuko uretse no kumuca inyuma, yanamutereye umugore inda, ndetse agira uruhare mu byatumye umutungo we urindimuka, bikurikirwa n’ubutane bwabo, kandi bari barasezeranye kubana akaramata.
Minisitiri w’ibikorwaremezo James Musoni, ni umwe mu bantu bavugaga rikijyana muri FPR, ndetse abakurikiranira hafi ubutegetsi bwo mu Rwanda, bemeza ko asanzwe ari umwe mu bantu ba hafi ya P.Kagame, kugeza no ku icungwa ry’imitungo ya « Cristal Ventures » ikigo gikubiyemo amasosiyete n’ubukungu bwa FPR, ishyaka rimaze imyaka 24 ku butegetsi. Iki kigo ni cyo cyihariye igice kinini cy’ubukungu buri mu gihugu muri iki gihe, kuko ni cyo gifite amasosiyete hafi ya yose mu mabanki, mu bigo by’itumanaho, ubwishingizi, ubwikorezi, ubwubatsi, inganda zitunganya ibiva ku bworozi n’ubuhinzi, ibigo bitanga serivisi zinyuranye n’ibindi n’ibindi. Uyu mugabo, ntiyashyirwa kuriya ku karubanda, bidatewe n’uko ubutegetsi butamuvanyeho amaboko. Uyu mugabo usanzwe ari icyegera cya Kagame, akaba n’umwe mu bashumba b’imari n’imitungo y’i bukuru, buriya yatinyutse kurengera mu byo ashinzwe gucungira nyirububasha mu rw’ubu. Byanze bikunze i bukuru ntibishimiye uburyo yitwaye mu kubaragirira. Naho ibi by’ubusambanyi byo, abo hejuru basanzwe babizi kuva kera, si cyo kibateye kumuhindura zeru nubwo nyine binagayitse aho umugabo yigabiza urugo rw’abandi. Igikorwa ubwacyo kibahaye inzira yo kumuvuruguta mu byondo kuko andi mabanga yo ntibatinyuka kuyavugira ku karubanda. Ngibyo iby’amabanga y’ingoma.
Ntabwo uyu munsi ari bwo mu Rugwiro bamenye ko gitimujisho yari asanzwe yigarurira abagore, ari na ko aca abandi bagabo inyuma. Igicumuro gitumye ashyirwa ku karubanda n’abo asanzwe akorera ni uko yabangamiye inyungu zabo, akaba yarageze aho asa n’ushaka kwiyibuka no kwihunikira. Iyo ni kirazira kwa nyiribintu iyo mu « rushya rw’ubu ». Buretse urebe ibigiye gukurikiraho. Ntazakurwaho icyizere gusa; ahubwo araryozwa vuba aha n’ibirenze gucyura uw’abandi. Umuntu warushaga ibyubahiro minisitiri w’intebe, akanarusha n’ibitinyiro abayobora sena n’umutwe w’abadepite, murumva azize guca inyuma umugabo kandi abimazemo imyaka irenga 13 bizwi n’abo hejuru? Ibi ni n’ikimenyetso ko bidatinze agiye no kuvanwaho icyizere muri guverinoma. Nadafungwa zaba yararaguje! Ikindi kigaragara, ni uko, na we ubwe, yarengereye, niba ibimuvugwaho ari byo nk’uko byemezwa na Patrick Safari waganiriye n’Igihe:
Source: http://lecpinfo.com/minisitiri-james-musoni-yaba-yavanyweho-amaboko-ubwo-ubutegetsi-bwemeye-ko-ashyirwa-hanze/