Rwanda: Habaye iki gishya kigombera itegeko rihana gusebanya?

Mwaramutse,

Nk’uko byumvikanye mu nkuru ya Eric Bagiruwusa kw’Ijwi ry’Amerika ejo taliki ya 5 Ukuboza 2017, ngo abanyamakuru bo mu Rwanda bahangayikishijwe n’itegeko rihana icyaha cyo gusebanya abashinga amateka bariho biga, kuko ngo basanga risa n’aho rigamije kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Abanyamakuru rero ngo ejo bateraniye mu mashyirahamwe ya bo ngo bungurane ibitekerezo kuri uwo mushinga, basanga ngo uko umeze uzababangamira mu buryo bukomeye imigendekere y’umwuga wabo. Abanyamakuru rero ngo bumva byaba byiza ko iri tegeko ritajya mu gitabo cy’amategeko mpaka byaha, ahubwo rikajya mu cy’imbonezamubano.

Aha aliko abanyamakuru basa n’abadafitiye icyizere abiga ithos tegeko, bakavuga ko nta makiriro bateze ku bantu bumva Evode Uwizeyimana avuga ko leta iyobowe n’agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro akiyongeza kwita abanyamakuru imihirimbiri, ntibamucyahe ngo bamubuze gutukana.

Muri iyi nama kandi abanyamakuru bifuje ko ibibazo by abo byakomeza kwigirwa mu rwego rwa bo rwigenzura, baboneraho akanya ko kunenga bagenzi babo bakora itangazamakuru rya « munyumvishirize ».

Mu gusoza inkuru, Eric Bagiruwubusa yanibukije ko u Rwanda rutasinye amasezerano mpuzamahanga arengera itangazamakuru.

Ibindi na mwe mwiyumvire, guhera ku munota wa 17 n’amasegonda 3.

Agnes Murebwayire

LIRE  Tueries à Beni : Noël Tshiani invite F. Tshisekedi à expliquer publiquement ses amitiés avec Paul Kagame