Intsinzi ya Victoire Ingabire kuri Kagame n’ INTSINZI ikomeye ya Diane na Adeline Rwigara

Victoire Ingabire yatsinze Leta y’u Rwanda mu rukiko nyafurika rw’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Nubwo u Rwanda rwavuye muri ruriya rukiko nyafurika rw’uburenganzira bw’ikiremwa muntu rwari ruhagarariwe mu rubanza rwa Victoire kuko rwari rufite ikimwaro. Kandi ngo rugomba gukurikiza imyanzuro yavuye muri ruriya rukiko kuko rwavuyemo ikirego cya Victoire cyaratanzwe.

Kuba Victoire Ingabire yatsinze muri ruriya rubanza ni intambwe nini cyane , iyi mikirize y’uru rubanza ikaba yerekana ko abacamanza ba ruriya rukiko batavogerwa. U Rwanda ntirwanashakaga ko urubanza ruba. Iyi ni insinzi abatavuga rumwe na Kagame batangiye kugira nubwo ifungurwa rya Victoire urukiko rudashobora gutegeka u Rwanda ngo Victoire afungurwe ariko ibi birerekana ibyo Victoire yaregeye bifite agaciro nubwo hari bimwe atashoboye kubonera gihamya kubera amananiza leta ya Kagame yamushyizeho imwima impapuro z’urubanza n’ibindi yari yasabwe n’urukiko. Ikindi ibirego byose byatanzwe mbere yuko u Rwanda ruvamo, imyanzuro yabyo izashyirwa mu bikorwa ariko ibirego byatanzwe ku rwanda nyuma y’uko ruvamo ntagaciro bizaba bifite.

Erega amaherezo ukuri kurimo kurajya ahagaragara. Ukuri kuzatsinda nuko igihe kitaragera. Uburenganzira bwa muntu bukomeje guhonyorwa mu Rwanda ariyo mpamvu Kagame yahise ava muri ruriya rukiko kuko yarazi ko ruzahita rumushyira hanze. None se ko agiye kuyobora AU aho bashobora kuzamubaza iby’izo manza.

Ngo Victoire u Rwanda rwamuregaga gupfobya Genoside, urukiko rwasanze ataribyo ko atigeze apfobya Genoside, icyo gukwirakwiza impuha, urukiko rwasanze atarigeze akwirakwiza impuha. Urukiko rwanzuye ko yagize urubanza rudaciye mu gaciro kandi ko n’ibihano bamuhaye nabyo bidacishije mu gaciro.

Ubwo se ko atari Victoire Ingabire gusa hari na Diane Rwigara uregwa bimwe nka Victoire. Kagame azisobanura kuri byose igihe azaba yageze ku mwanya w’ubuyobozi bwa AU. Ibyo ntabwo ari kera ni vuba cyane. Ese Kagame azabyemera? Azemera ibyo inkiko zimushinja? Igihe kirageze ngo Kagame amategeko amushyire hanze. Abagore batinyutse kumuhangara bamaze kumwambika ubusa.

LIRE  L’OMNIPUISSANCE DÉMESURÉE DE PAUL KAGAME A FAIT PLIER LA FRANCE. DÉCRYPTAGE

Alphonse Ndagije
Sidney, Australia