Dukeneye ubuyobozi buzarangiza ikibazo nkiki –> Ubushotoranyi mu banyarwanda no kwibasirwa na bagenzi babo muri Mozambique

Sanzira Amon ni umwe mu banyarwanda bakoreraga ubucuruzi mu Mujyi wa Maputo ariko uko iminsi yagiye igenda, yaje guhura n’ibizazane byaturutse ku bo bahuje ubwenegihugu bituma ateza utwe agaruka i Kigali shishi itabona.

Uyu mugabo amaze umwaka agarutse mu Rwanda nyuma yo kubona ko ashobora no kubura ubuzima kubera abo bahuje inkomoko biyemeje gutesha umutwe bagenzi babo bajya muri iki gihugu cyo mu Majyepfo y’Afurika baturutse mu Rwanda.

Sanzira wari wimukiye muri Mozambique muri Werurwe 2014 avuga ko yari amaze kuhafatisha ubuzima kuko ibyo yacuruzaga byagurwaga ku buryo bushimishije.

Kubera uko yasabanaga n’Abanyarwanda bose baba muri uwo mujyi, bamwe biganjemo abahunze igihugu n’abafite ibyo bikeka basize bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi batangiye kumuryanira inzara ndetse banamuteranya na Leta ya Mozambique ngo ni maneko yatumwe na Leta y’u Rwanda.

Leta ya Mozambique yaje kumutegeka kujya yitaba Polisi ndetse aza kubona ko ashobora kugambanirwa agafungwa cyangwa akicwa, ahitamo kugurisha ibyo yari afite agaruka mu Rwanda.

Si Sanzira wenyine, abandi banyarwanda bavuganye na IGIHE baba muri Mozambique bavuze ko hasa n’aharimo ibice bibiri, abaje muri icyo gihugu nk’impunzi aho bishisha cyane abaturutse mu Rwanda bagiye kwishakira ubuzima bisanzwe.

Ku isonga y’uyoboye ibyo bikorwa byo kugirira nabi abo banyarwanda, havugwa umucuruzi ukomeye ngo wemera kuba yatanga igikenewe cyose kugira ngo umunyarwanda utari impunzi batiyumvamo bamubuze amahwemo.

Umwe mu banyarwanda baba muri Mozambique yagize ati “Ibyo bikorwa abamo by’urugomo inzego zose zirabizi n’uko iki gihugu gikoresha ruswa cyane bo ntacyo biba bibabwiye. Ubu yiharaje cyane abantu batoye mu matora ya Perezida [w’u Rwanda muri Kanama 2017] kuko twari twabishyizemo ingufu hano dutora ku bwinshi ndetse bikagaragarira benshi batari bazi ko hano bishoboka mu buryo byabayemo. Ubu rero ari gutoteza abatoye ahereye cyane ku bo afiteho ububasha nk’abakozi be cyangwa abo mu muryango we.”

LIRE  Afrique: Le Rwanda et le Botswana renforcent la coopération d'investissement et de commerce

Sanzira we avuga ko kugira ngo inzego z’umutekano zitangire kumushakisha yari yatanzwe n’uwo mucuruzi.

Yagize ati “Ni we wagiye kwandikisha aravuga ati uwo muntu mumwitondere ni umusirikare, ni maneko ngo ari mu bantu bishe abantu muri Zambia, ubwo bari bamaze kumfungurira ikirego. Leta ya hariya itangira kungiraho ikibazo. Byatumye ibikorwa nari mfite hariya byose mbigurisha amafaranga atagera no kuri kimwe cya gatatu cy’ayo nashoye kugira ngo ndokore ubuzima bwanjye ngaruke.”

Akomeza avuga ko yari asigaye ajya mu kabari abantu bakamuhunga kubera ayo makuru atariyo bagiye bamuvugaho ndetse ngo yigeze gufatana mu mashati n’uwo mucuruzi umunsi umwe bahuriye ku itabaro.

Ati “Nkanjye sinigeze mba umusirikare, bavugaga ko nageze muri Zambia nkica abantu kandi sindahagera, simpazi, ni ibintu byagombye kwamaganwa.”

Mu minsi ishize ubwo hashyingurwaga umusore w’Umunyarwanda warasiwe muri Mozambique, bamwe mu banyarwanda bari i Rusororo kumushyingura babwiye IGIHE ko bafite impungenge ko nibasubirayo nabo bazagirirwa nabi na bagenzi babo bababonye baje gutabara.

Bivugwa ko ako gatsiko kayobowe n’uwo mucurunzi gakorana n’inzego z’umutekano muri Mozambique ndetse n’izishinzwe abinjira n’abasohoka, kakaziha ruswa nazo zikabaha amakuru y’abanyarwanda bahaba, bakayahindura uko bashaka.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, ari nawe urebera inyungu z’igihugu muri Mozambique, Vincent Karega, yabwiye IGIHE ko muri rusange abanyarwanda baba muri Mozambique bameze neza, icyakora ngo hari bake muri bo bafite ibyo basize bakoze muri Jenoside cyangwa ababiterwa n’ubujiji bigisha bagenzi babo ko abavuye mu Rwanda aba ari maneko.

Yagize ati “Bake muri bo bafite ibyo bashobora kuba barakoze muri Jenoside cyangwa ubujiji bwo kutamenya ko bafite uburenganzira mu Rwanda nibo babiba inzangano zo kwishisha abandi banyarwanda baza bakurikiye ubucuruzi ngo ni maneko za Kigali zije kubahiga.”

LIRE  Le gouvernement rwandais a reconnu avoir financé le kidnapping de Paul Rusesabagina (Hotel Rwanda).

“Bishisha cyane abahoze ari impunzi nka bo ariko ubu bakaba basura u Rwanda bakitabira inama z’Umushyikirano, bavuga ko ikibajyana i Kigali ari ukubagambanira. Bafite urwikekwe rukomeye n’imyunvire y’u Rwanda rwo muri rimwe, rwubakiye ku moko n’ivangura.”

Ambasaderi Karega avuga ko nta munyarwanda ushinzwe kugenza ibyaha mu kindi gihugu ku buryo yakoherezwa ngo ajye kubangamira umutekano wa bagenzi be, ko binabaye ngombwa ko hari uwo igihugu gishakisha hakitabazwa polisi mpuzamahanga.

Avuga ko ako gatsiko gahora kizeye amakuru ava muri FDLR na RNC, abizeza ko bagiye guhirika ubutegetsi mu Rwanda.

Ambasaderi Karega yavuze ko hari umunyarwanda wishwe mu mwaka wa 2013 n’undi wari wacuriwe umugambi wo kwicwa umwaka ushize bikaza gutahurwa kandi ko byakozwe n’ako gatsiko k’abanyarwanda batiyumvamo bagenzi babo.

Ikindi kandi ngo mu kurwanya ibyo bikorwa mu minsi ya vuba u Rwanda ruraba rufite abaruhagarariye mu gihugu cya Mozambique, gushyikiriza ubutabera abakekwaho kubagangamira bagenzi babo no kubimenyesha ubuyobozi bwa Mozambique.

Muri Mozambique habarizwa abanyarwanda basaga ibihumbi bitatu.

 

Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Maputo bakomeje kujujubywa na bagenzi babo

Source: Igihe.com