Itangazo rigenewe itangazamakuru: Noneho Leta y’Agatsiko k’Umunyagitugu Paul Kagame ifashe ingamba simusiga zo guheza abenegihugu ishyanga!
Taliki ya 16/11/2017 hasohotse Itangazo rigayitse kandi rivuguruza Itegekonshinga (cyane cyane mu ngingo zaryo za 25 na 26) riturutse mu buyobozi bukuru bw’Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu. Dushingiye ku buremere by’icyemezo cyuje URUGOMO n’UBUTINDI kigaragara muri iryo tangazo :
I.Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro iratangariza Abanyarwanda n’umuryango mpuzamahanga ibi bikurikira:
1. Gufungura amarembo y’igihugu cyacu kugira ngo gisurwe na bamukerarugendo benshi, si bibi kuko bishobora kwinjiriza igihugu cyacu amadevize akenerwa mu iterambere.
2. Ikibabaje kandi giteye umujinya n’agahinda ni uko mu gihe abanyamahanga bafunguriwe imipaka y’u Rwanda abenegihugu baba hanze bo bafungiwe amayira ku buryo batazongera kubona inzira yo kwinjira mu gihugu.
3. Koko rero ingingo ya 5 y’iri tangazo ry’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka irimo ubugome budasanzwe, uburiganya bukomeye n’ikinyoma gikabije gikwiye kugaragarira buri wese :
(1)Mu kugena ko Abanyarwanda baba hanze y’igihugu kandi bafite UBWENEGIHUGU BUBIRI(double nationalite) batazongera kwinjira mu Rwanda bagendeye kuri Pasiporo zabo z’amahanga ahubwo bazajya binjirira ku IRANGAMUNTU y’u Rwanda GUSA ntibikorewe impamvu yo gushaka kuborohereza urugendo ahubwo bikorewe GUHIMA no GUKUMIIRA abanyarwanda bashaka kwinjira mu gihugu Leta y’Agatsiko itabashaka. By’umwihariko abarebwa n’iyi ngingo ni Abatavugarumwe na Leta ya Kagame, baba Abanyapolitiki ba Opozisiyo, Abanyamakuru cyangwa abakangurambaga b’imiryango iharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa kiremwamuntu;
(2) Mu by’ukuri ni cyemezo Leta ifashe cyo GUCIRA ISHYANGA abo benegihugu kandi bikaba bigaragara ko uwo mugambi mubisha uzashyirwa mu bikorwa muri izi nzira ebyiri zikurikira:
(a) Iyo Rangamuntu nyarwanda ngo izajya ibemerera kwinjira mu gihugu ntitangwa na za Ambasade, kugeza uyu munsi itangirwa mu Rwanda gusa. Bisobanuye ko uyihabwa agomba kuba yamaze kugera ku butaka bw’u Rwanda !
(b)N’iyo byahindurwa bikavugwa ko Ambasade noneho zemerewe kuyitanga : Uzayisaba ariko Leta ya Kagame itamushaka ntayo azahabwa nk’uko benshi muri twe twakomeje gusaba na Pasiporo y’u Rwanda tukayimwa nkana. Ni akumiro.
(3)Reka twibutse ibyabaye kuri Padiri Thomas Nahimana, Umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA RY’U RWANDA, ubwo we na bagenzi be Venant NKURUNZIZA, Nadine Claire KASINGE na MAHIRWE KEJO Skyler bangirwaga kwinjira mu Rwanda taliki ya 23/11/2016 bageze i Nairobi na taliki ya 23/1/2017 bageze i Buruseli bashaka gufata indege ijya mu Rwanda mu matora y’Umukuru w’igihugu. Babanje gusaba Pasiporo y’u Rwanda barayimwa; bimwa visa y’u Rwanda muri pasiporo z’amahanga bagenderagaho; hanyuma bangirwa no kwinjira mu Rwanda kuri viza y’umuryango w’Afurika y’Uburasirazubao kandi amategeko yarabibemereraga.
Ibi byatumye Abayobozi b’Ishyaka ISHEMA batanga ikirego mu nkiko zo mu Bufaransa no mu Bubiligi. Urubanza rwa mbere ruzacibwa mu kwezi kwa mbere 2018.
(4)Twibutse nanone ko bwana Twagiramungu Faustin , Umuhobozi w’Ishyaka RDI Rwanda Rwiza, na we yimwe Pasiporo y’u Rwanda ndetse akimwa na visa yo kujya mu Rwanda kuri pasiporo y’Ababiligi mu mwaka wa 2013.
4. Nyuma y’ibyabereye Nairobi taliki ya 23/11/2016 na Buruseli taliki ya 23/1/2017 , turasanga Leta y’Umunyagitugu Paul Kagame iteye indi ntambwe mbisha mu kwiyemeza kwambura abenegihugu n’ uburenganzira bwo kwinjira mu gihugu bagendeye kuri Pasiporo zabo z’amahanga.
II. Kubera iyo mpamvu:
5.Turasaba Leta y’Agatsiko ka Paul Kagame gukuraho iki cyemezo mu maguru mashya kandi nta yandi mananiza.
6. Turasaba Abanyarwanda gukora ibishoboka byose bakamaganira kure iki cyemezo kigayitse, kivuguruza itegekonshinga n’andi mategeko agenga u Rwanda mu kubangamira uburenganzira shingiro bw’umunyarwanda bwo kwinjira no gusohoka mu gihugu cye uko abyifuza.
8.Turasaba Umuryango mpuzamahanga kudashyigikira iki cyemezo kibisha kibangamiye bikomeye amategeko n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono.
9.Niba iki cyemezo kidakuweho bwangu:
(a)Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yiteguye gukora ibishoboka byose igatanga ikirego mu nkiko mpuzamahanga byihuse
(b)Abanyarwanda nibumve ko igihe cyageze cyo guhaguruka tukivumbura, tukirukana ku butegetsi aka « Gatsiko k’Abanyamurengwe bagashize » bakomeje kwishukako igihugu ari umutungo wabo bwite, naho twe « Rubanda igooka » tukaba nta burenganzira tugifite ku gihugu cyacu.
Bikorewe i Paris, taliki ya 17/11/2017
Padiri Thomas NAHIMANA,
Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.