Intimba n’agahinda by’abafite za “kiosike” birukanwe mu Mujyi wa Gisenyi

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi bwafashe icyemezo cyo kwirukana abacururiza mu dukiosike bakorera mu mujyi wa Gisenyi.

Abagezweho n’icyo kibazo bo bavuga ko byabatunguye kubona ubuyobozi bubirukana batagira n’isoko bajyamo.

Aba bacuruzi babwiwe ko ku itariki ya 24 Ugushyingo 2017 bagomba kuba bavuye mu Mujyi wa Gisenyi bagashaka ahandi bacururiza.

Aba bacuruzi bavuga ko babajwe bikomeye n’iki cyemezo cyo kubirukana mu mujyi, bakavuga ko biteye agahinda kubona bahambirizwa kandi Akarere karananiwe kububakira isoko byibuze ngo barijyemo.

Mutuyimpundu Epiphania, umaze imyaka 16 acururiza muri kiosike mu mujyi wa Gisenyi yagize ati “ Biratubabaje kubona batwitura hejuru ngo twimuke tudafite iyo tujya, kiosike ni zo zari zidutunze none ngo tuzisenye, ni ikibazo kuko iyaba babitubwiraga byibuze bafite isoko batujyanamo kandi nta ryo urabona ko banananiwe kuryubaka”.

Yungamo ati “ Baratubwira ngo uyu mujyi wunganira Kigali ni yo mpamvu tugomba kuwuvamo, niba wunganira Kigali se ko bananiwe kubaka isoko nk’indi mijyi duturanye, uzarebe Musanze isoko bafite, ubwo ubuyobozi bwirukana umuntu nta handi bumujyanye?”

Aba bacuruzi bemeza ko n’igihe bahawe ari gito, ngo ntibazabona uburyo bitegura, bose icyo bahurizaho ni uko icyo cyemezo kizagira ingaruka ku miryango ya bo kuko ngo izi kiosike ni zo zari zibatunze.

Kazungu Erneste, umwe muri aba bacuruzi yagize ati “ Baratubwiye ngo baduhaye ukwezi tube twavanye za kiosike zacu mu mujyi, nka njye ni yo intunze, ndya, nambara, nishyurira umwana ishuri n’ibindi byinshi kubera iyi kiosike yanjye none ngo tugende, birababaje cyane, byibuze iyo baduteguza kare.”

Aba bacuruzi bavuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwakagobye kubaha byibuze igihe cy’umwaka bakitegura cyangwa bakabakura mu mujyi bamaze kubakirwa isoko.

LIRE  Ibibazo nibaza ku bantu ibihumbi 40 bagiye koherezwa mu Rwanda kuva muri Israel

Nsengimana Ismael we ati “ Iki cyemezo nacyakiriye nabi cyane, ntabwo nanze ko umujyi wacu usa neza, sinanze ko utera imbere ariko uburyo babikozemo ni byo byambabaje, baradutunguye cyane, uzi umuntu ukwirukana akaguha ukwezi kumwe ngo ube umuviriye aho, turi abacuruzi, utwo tukiosike ni ko kazi kacu ka buri munsi, baduhe igihe gihagije dushake iyo tujya, nituhabura dushake ibindi dukora ariko batabyutse mu gitondo no batwirukanye mu mujyi”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi Vedaste Uwimana, avuga ko impamvu yo kwirukana abafite za kiosike biri mu rwego rwo kongera isuku mujyi wa Gisenyi nk’umwe mu mijyi 6 yunganira Kigali.

Ati “ Umujyi wa Gisenyi ni umwe mu Mijyi yatoranijwe yunganira Kigali, iyo rero ahantu hiswe Umujyi, kugira ngo habe umujyi hari ibigomba kuharanga, imihanda, inyubako zisobanutse n’ibindi..uretse n’ayo makiosike hari n’inyubako zigomba kuvugururwa.”

Uyu muyobozi avuga ko mu Mujyi wa Gisenyi habaruwe za kiosike 50, gusa ngo zose ntizizasenyerwa rimwe, ngo izizabanza gusenywa ni izegereye ahari imihanda ya kaburimbo.

Abacuruzi bo mu Mjyi wa Gisenyi bakunze kumvikana binubira kutagira isoko rya Kijyambere, uretse aba bacururiza muri za kiosiki n’abacururiza mu isoko rya rusange bavuga ko mu bihe by’imvura batoroherwa kuko hari ubwo ibanyagira ikangiza ibicuruzwa bya bo.

Kugeza ubu isoko rya Kijyambere basaba riri mu manza, aho rwiyemezamirimo wari watangiye kuryubaka aburana n’Akarere ka Rubavu bigatuma imirimo yo kurisubukura idindira.

Iri ni isoko rya Rubavu ryadindiye, abacururiza muri za Kiosike ngo ntibumva impamvu birukanwa nta n’isoko berekwa ryo gukoreramo

Source: Izubarirashe.rw