Karabaye! Olivier Karekezi utoza Rayon Sports ari mu maboko ya Polisi

Umutoza Mukuru wa Rayon Sport, Olivier Karekezi, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingingo 2017, yatumijwe n’Ubugenzacyaha kugira ngo yisobanure ku byaha akekwaho byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko Karekezi yaba yatawe muri yombi, byatumye dushaka gukurikirana ngo tumenye ukuri kwabyo.

Mu kiganiro n’Umunyamakuru wa IGIHE, Umuvugizi wa Polisi, ACP Theos Badege, yemeje ko Olivier Karekezi ari mu maboko ya Polisi kugeza ubu.

Ati “ Ni byo koko ubu tuvugana Olivier Karekezi ari mu maboko y’Ubugenzacyaha, aho ariho yisobanura ku bikorwa bigize icyaha, ahanini byakozwe hakoreshejwe itumanaho n’ikoranabuhanga”.

Yongeyeho ko ibisobanuro birambuye bizagenda bitangazwa uko iperereza ribaha amakuru afitiye inyungu abaturage.

Abajijwe niba iperereza kuri Karekezi Olivier ryaba rifite aho rihuriye n’urupfu rwa Katauti wari umwungirije muri Rayon Sports, yadutangarije ko ‘ntaho bihuriye’.

Atawe muri yombi mu gihe Rayon Sports yagize ibyago mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, uwari umutoza wayo wungirije Ndikumana Hamadi Katauti akitaba Imana mu rupfu rutunguranye, aho yahise anashyingurwa.

Turacyagerageza kuvugana n’Ubuyobozi bwa Rayon Sport ngo twumve ingamba bafite kugira ngo ikipe idahungabana ndetse banahumurize n’abafana.

Karekezi Olivier yageze mu Rwanda ku wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2017 aturutse muri Suède aho yabaga atoza amakipe y’abana. Yahise agirwa Umutoza Mukuru wa Rayon Spots yungirizwa na Ndikumana Hamadi Katauti utakiri mu mubiri na Nkunzingoma Ramazhan utoza abazamu.

Olivier Karekezi utoza Rayon Sports yatawe muri yombi
Source: Igihe.com

LIRE  PSG-Rwanda : un partenariat très diplomatique