Ese ibibaye kuri Robert Mugabe muri Zimbabwe hari isomo byaha Muzehe wacu na Nyiramongi?

Mugushaka guhindura akazu ubutegetsi, Robert Mugabe Prezida wa Zimbabwe yashatse ko umufasha we Grace Mugabe amusimbura ku mwanya wa Prezida w’igihugu, none ibyari ubuyobozi byabaye urukozasoni.
Uwitwa Commandant Constantino Chiwenga, umukuru w’ingabo muri Zimbabwe, yibukije abo bantu bose bakora ibikorwa byo guteza imidugararo ko nibiba ngombwa ingabo zizakora akazi kazo igihe cyose bizaba ari ukurengera revolution yabo. Uwo Commandant yarwanyije ikemezo Mugabe yari yafashe cyo kwirukana visi Prezida Emerson Mnangagwa ufite imyaka 75 , akaba yararwanye mu ntambara yo kubohora igihugu mu myaka y’i1970, yarakomeye mu ngabo ndetse bamufata nk’umuntu ushobora gusimbura Mugabe ubu ufite imyaka 93 akaba ari we muprezida ukuze kw’isi.

None ibyo kwa Mugabe imbwa zabirwaniyemo, uwo Mugabe yasuzuguraga akamufata nk’aho ari mbwa ingomba kubaha sebuja kandi akabikora igihe cyose bamuhinduriye sebuja yamweretse ko yibeshye, uwo ni Commandant Constantino Chiwenga, yamweretse ko yamwibeshyeho.

Kubera uburwayi no gusaza kwa Mugabe umugore we Grace Mugabe niwe wasaga nkaho ayobora igihugu ariko abanyazimbabwe ntibamukunze na gato. Ingabo ziri ku ruhande rwa Grace zahannye abayobozi bo hejuru barenga 100 kubera ko bashyigikiye visi prezida Emerson Mnangagwa. Ishyirahamwe ry’abarwanye intambara barahagurutse barwanya ubuyobozi bwa Grace Mugabe. Gen. Constantino Chiwenga ubwo yahise yohereza ingabo ze i Harare kujya kurinda umutekano w’ibiro bikomeye, kurinda ikibuga mpuzamahanga k’indege gishya, kurinda umutekano wa Radiyo y’igihugu.

Ibigo bya za kaminuza byose byafunzwe kugirango urubyiruko rwa ZANU – PF rushyigikiye Grace rutigaragambya.
Ubwo hasigaye iki? Mugabe se aracyategetse ko wumva nta n’ukwezi asigaje kuri iyi si kubera cancer ya prostate? N’aho ari ku buriri aracyatanga amabwiriza, aho yabwiye umugore weGrace ngo azatange Mnangagwa kumwica mbere yuko we abica, Mugabe, umugore we n’abana be. Ngo azakora uko ashoboye Gen. Constantino Chiwenga abe ari we asuhuza bwa mbere aho gusuhuza Mnangagwa kubera bafataga Gen. Constatino Chiwenga nk’imbwa yubaha umuprezida wese ufashe butegetsi. Ariko bamwibeshyeho none ingabo ayobora kandi zikunda sebuja wazo zagose urugo rwa Mugabe.

LIRE  Paul na Jeannette Kagame baba barigutekereza iki nyuma yihirikwa ry’ Akazu ka Mugabe?

UMWICANYI KAGAME WISHWE N’ICYAKA CYO KUNYWA AMARASO Y’ABANYARWANDA ARABE AREBA IBYABAYE KURI MUGABE N’UMURYANGO WE!

Kagome ejo niwowe! Ntiwibwire ngo Imana yadukuyeho amaboko. Ihorera igihe kandi igahora ihoze. Hari uwari uziko Mugabe yava kubutegetsi se? Twese twari tuzi ko azabupfiraho. Kagome rero ntuzatungurwe uhindutswe nabo wita inkora mutima zawe. Waruziko n’umugore wawe Jeannette Nyiramongi ashobora kuguhinduka kubera uburyo umufata? Iminsi y’ubuyobozi bwawe turi kuyibarira ku ntoki, uko umunsi uhise duca akarongo kuriyo taliki.