Mwitege ibyaha bagiye guhimbira Gilbert Mwenedata batigeze bamushinja atarava mu Rwanda

UBUZIMAIMYIDAGADUROIMIKINOURUKUNDOIYOBOKAMANAUMUCO Mwenedata yahunze atinya gukurikiranwaho icyaha kiri mu byo na Diane Rwigara ashinjwa. Nyuma y’igihe Diane Rwigara akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano ubushinjacyaha buvuga ko yakoze ubwo yakusanyaga imikono ngo yemererwe kwiyamamariza kuba Perezida, Mwenedata Gilbert nawe yatangaje ko yahunze igihugu atinya gukurikiranwaho iki cyaha dore ko nawe Komisiyo y’amatora yavuze ko hari umuntu yasinyishije kandi yarapfuye.

Ubwo Komisiyo y’amatora yasobanuraga ibyatumye bamwe mu bakandida batemererwa kujya ku rutonde ntakuka rw’abahatanira kuyobora u Rwanda, byemejwe ko Mwenedata Gilbert, mu kugenzura ilisiti yatanze y’abamusinyiye, habonetsemo uwitwa Nyombayire Enock wo mu Karere ka Gatsibo wari ufite Indangamuntu nimero: 1193280010700014 avuga ko yamusinyiye kandi yarapfuye.

Naho kuri Diane Rwigara, we Komisiyo yavuze ko ku ilisiti y’abamusinyiye mu Karere ka Gasabo hariho abantu babiri avuga ko bamusinyiye kandi barapfuye. Urugero ni RUDAHARA Augustin wari ufite nimero y’indangamuntu 1196380003823002, waguye mu bitaro bya Kibagabaga tariki ya 16 Mata 2016, agashyingurwa tariki ya 17 Mata 2016 mu irimbi rya Busanza i Kanombe na MANIRAGUHA Innocent wari ufite nimero y’Indangamuntu 1199898000414103 wapfuye. Mu bindi Komisiyo yavuze, ni uko no mu Karere ka Nyarugenge yerekanye ko yasinyiwe n’uwitwa BYIRINGIRO Desire ufite nimero y’indangamuntu 119780002226035 kandi yarapfuye.

Ibi bikimara gutangazwa, Ikinyamakuru Ukwezi.com cyagiranye ikiganiro na Mwenedata Gilbert tumubaza niba adatewe ubwoba no kuba yakurikiranwaho iki cyaha akagifungirwa. Icyo gihe yatangaje ko nawe yatunguwe no kumva Komisiyo y’amatora ivuga ko yasinyishije umuntu wapfuye igatanga n’umwirondoro, agaragaza ko atari abizi ariko anavuga ko atari we wagiye ajya kwisinyishiriza, ahubwo yagiye atuma abantu. Gusa yavuze ko kuba yarinjiye muri Politiki, byatuma adakwiye no gutinya ko igihe cyose yagezwa imbere y’ubutabera.

JPEG - 167 kb
LIRE  La France met en garde ses citoyens se rendant au Rwanda de ne pas traverser la forêt de Nyungwe

Mwenedata ati: “Burya iyo wagiye muri Politiki, ntabwo wavuga ngo uratinya kugira ibyo ushinjwa cyangwa se kugezwa imbere y’ubutabera, kandi sinatinya guhanwa igihe byaba bigaragaye ko icyaha runaka kimpama. Bibaye ari umukozi wanjye nabwo, byambabaza kuko abantu nahaye kunsinyishiriza ni abantu nari nizeye… Gusa twakoreraga abanyarwanda kandi kuba byararangiye kuriya tutemerewe kwiyamamaza, nyine ni uko byagenze”

Mu mpera z’iki cyumweru dusoje, nibwo Mwenedata Gilbert yagiye yumvikana avugana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ashimangira ko yahunze igihugu nyuma yo kubona ko arimo gukurikiranwa n’ubugenzacyaha, akabona ko na Diane Rwigara afunzwe. Ntatangaza aho aherereye cyangwa igihe yahungiye, ariko avuga ko yatinye kuba nawe yahita afungwa.

Source: Ukwezi.com