Ndikumana Katauti na Gangi bubatse ibigwi mu mupira w’amaguru bitabye Imana

Abagabo babiri b’abanyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Ndikumana Hamad Katauti wari usanzwe ari n’umutoza wungirije wa Rayon Sport na Hategekimana Bonaventure ‘Gangi’, bombi bitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu.

Yabaye inkuru y’inshamugongo kuri benshi cyane kuko nk’urupfu rwa Katauti rwatunguranye, dore ko kuri uyu wa Kabiri yakoresheje imyitozo ya Rayon Sports FC bigaragara ko afite imbaraga nk’ibisanzwe, bitandukanye na Gangi wari umaze amezi mu bitaro.

Amakuru y’urupfu rwa Katauti yamenyekanye ahagana saa munani z’ijoro, gusa kugeza ubu icyatumye apfa ntikiramenyekana.

Ejo kuwa Kabiri yakoresheje imyitozo abakinnyi bigabanyijemo amakipe abiri nawe akayakinamo. Imyitozo irangiye ngo yagiye mu rugo iwe i Nyamirambo, bigeze mu ma saa yine z’ijoro agira ikibazo ajya kugura imiti muri Pharmacie nyuma yaho atangira no kuruka, hashize umwanya muto yitaba Imana.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, mu kiganiro gito na IGIHE, yagize ati “nibyo. Ibindi ndabamenyesha mukanya.”

Umuganga wa Rayon Sports, yatangaje ko umusore wabanaga na Katauti ariwe wamutabaje amubwira ko amurembanye, undi ahageze asanga aryamye ku gitanda amaze gushiramo umwuka.

Ndikumana Katauti yakiniye Rayon Sports n’ikipe y’igihugu kuva mu 1998 ndetse ajyana n’Amavubi mu gikombe cya Afurika cyabereye mu Tunisia mu 2004.

Ndikumana witabye Imana ku myaka 39, yakiniye Amavubi imikino 51 anayabera kapiteni igihe kinini. Yakinnye nk’uwabigize umwuga mu makipe atandukanye yo hanze y’u Rwanda harimo ayo muri Chypre no mu Bubiligi.

Tariki 11 Nyakanga 2009 yaje gukora ubukwe bwasize amateka muri Afurika y’Uburasirazuba ubwo yashyingiranwaga na Irene Uwoya uzwi nka Oprah muri sinema ya Tanzania.

Icyo gihe ubukwe bwabo bwasize inkuru imusozi kubera uburyo bwari buhenze. Aba bombi baje kubyarana umwana umwe w’umuhungu nubwo nyuma batandukanye burundu.

LIRE  Paul Kagame's office gave clear instructions to sack all Ugandans in government departments

Gangi we yari amaze igihe arembye

Hategekimana Bonaventure ‘Gangi’ wakiniye amakipe hafi ya yose akomeye yo mu Rwanda n’ikipe y’Igihugu Amavubi, yitabye Imana azize uburwayi kuko yari amaze igihe mu bitaro.

Yabanje kurwarira mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, ibya Ruhengeri, ibya Gisenyi, aza kujyanwa no mu bitaro bya Kabutare biherereye mu karere ka Huye, ari naho yaguye.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabutare, Dr Nsabimana Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko Gangi yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu.

Yagize ati “Gangi yitabye Imana ahagana saa munani z’ijoro. Yari amaze ukwezi hano yaje kuwa 9 Ukwakira. Yari arwariye muri serivisi ya Medicine Interne, yari arembye.”

Yakomeje avuga ko bavuganye n’umuryango ukavuga ko ugiye kujya gufata umurambo.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Gangi yatangaje ko ahagaritse umupira w’amaguru kubera uburwayi bwamufashe mu mpera za 2016 bugatangira ari ikibyimba cyamufashe ku ijosi bakakibaga.

Gangi apfuye ari umwe mu bakinnyi bakinira amakipe menshi yo mu cyiciro cya mbere hano mu Rwanda. Uretse ayo yatangiriyemo atarabigira umwuga, yakiniye amakipe nka APR FC, Rayon Sports, Police FC, Atraco, Kiyovu Sports, Mukura VS, Espoir, Marines, Etincelles, AS Muhanga FC na Musanze FC ari nayo yasorejemo.

Amafoto ya Katauti mu bihe bitandukanye

 

Ndikumana Katauti mu myitozo ya nyuma ye na Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri, mbere y’amasaha make ngo yitabe Imana

 

Ni umwe muri ba myugariro bakomeye u Rwanda rwagize mu mateka

 

Katauti yamaze igihe kinini akinira ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse anayibera Kapiteni

 

Uwari Umutoza Wungirije muri Rayon Sports, Ndikumana Hamad Katauti (ibumoso) aganira n’uw’abanyezamu, Nkunzingoma Ramadhan

 

LIRE  Diplomatie: Evolution du pont MOMBASA-KIGALI, Kagame en appelle au travail

Ndikumana Hamad Katauti (ibumoso) ku munsi wa mbere w’imyitozo muri Rayon Sports

 

Umutoza w’abanyezamu muri Rayon Sports, Nkunzingoma Ramadhan (ibumoso) na Ndikumana Hamad Katauti ubwo bari mu muhango wo gushyingura Mutiyimana Evariste wari umunyezamu wa Rayon Sports

 

Katauti yigeze gushyirwa ku rutonde rw’abakinnyi bambuwe ubwenegihugu bw’u Rwanda

 

Krish, Umuhungu wa Katauti na Oprah

 

Katauti na Oprah bakoze ubukwe bw’akataraboneka

 

Irene Uwoya n’Umuhungu we Krish

 

Katauti na Irene bafitanye umwana umwe w’umuhungu

 

Ubwo Uwoya aheruka kuza mu Rwanda gusura Katauti

 

Katauti ateruye umwana wa Karekezi bakinanye bakaba bari basigaye ari abatoza muri Rayon Sports

 

Ndikumana Hamad Katauti ubwo yakiraga Olivier Karekezi aje gutoza Rayon Sports nk’umutoza mukuru undi akamwungiriza

 

Yakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi igiye kinini

 

Gangi ni umwe muri ba myugariro bakomeye u Rwanda rwagize mu mateka

Source: Igihe.com