Mwenedata Gilbert washakaga kuyobora u Rwanda yakuyemo akarenge none batangiye kumuhimbira ibyaha

Mwenedata yarahunze nyine! None se kuba yarakijije ubuzima bwe hari icyaha yakoze muri ibyo byose? Ahubwo umuntu yakwibaza kuki we batahise bamufata ngo bamufunge bakimara kumwangira kujya kuri liste y’abakandida bagombaga kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ku matora yabaye mu kwa kwezi kwa munani k’uyu mwaka nkuko byagendekeye Diane Shima Rwigara? Ubu se niho bibutse ko ahari? Ibi biragaragaza akarengane Diane yakorewe. Ibi biragaragaza ko Kagame yarafitiye umuryango wa Rwigara umugambi mubi kubera Diane Shima Rwigara yatinyutse kumuhangara. Akaba arinayo mpamvu yabiriya byose barimo babagerekaho harimo no kutishyura imisoro bakaba bagiye guteza cyamunara umutungo wa Rwigara.

Yabonye muri Diane nk’umuntu ushobora kuba afite imbaraga zahangana nawe kandi afite n’ubushobozi bwo kwiyamamaza agira ubwoba niyo mpamvu yakoresheje uburyo bwose ngo amuhigikire iruhande. Mbega gusunwa, iyo arwana kigabo se? Uzi guterwa ubwoba n’umugore uri umugabo! Kagame rero nawe yabonye umugore azamutsinda ati reka nkwereke icyo ndicyo. Mbega ubuswa! Mbega ngo aragwa mu mutego! Ubu se ntiyagaragaje ku mugaragaro ko ibyo bamushinjaga aribyo? Ntabwisanzure buri mu Rwanda, utinyutse kuvuga ibinyuranyije nibyo avuze cyangwa akanenga imiyoborere ye mibi arabizira, agafungwa cyangwa akicwa. Abaturage baricwa n’inzara kubera kunyagwa utwabo, Amabi ya Kagame uwayarondora bwakwira bugacya.

Kuki se Mwenedata batamuvuze icyo gihe? Kubera rero yahunze batangiye kumushyira mu majwi? Kuba rero Mwenedata yahunze ni uko yabonye ko kwa Kagame nta mishyikirano, nta mikino, nta mbabazi. Aho kugirango arwane iyi ntambara yo kwibohora ugitugu cya Kagame afunze yarwana ari hanze y’igihugu. Buriya Diane yaduciriye inzira ikomeye cyane, ntitwirangareho ngo tumutenguhe kuko amakiriro ku banyarwanda no ku muryango we nitwebwe abanyarwanda.

LIRE  Rwanda: Kakuru Ian's opinions on Diane Rwigara's reappearance in the court today

Tatien Gashumba
Boston, USA