Undi munyamakuru Besabesa Etienne yahunze igihugu. Karabaye!

Aha! Leta ya Kagame ikomeje guhonyora abaturage no kubabuza kuvuga ibibi bikorerwa muri kiriya gihugu. Itangazamakuru ryo ntacyo rikivuga nugize ngo avuze ibyo badashaka kaba kamubayeho. Ibyo bikomeje kugaragara impande zose z’u Rwanda n’ikimenyi menyi umunyamakuru Besabesa Mivumbi Etienne wakoreragakuri flash Radio na Flash TV ikorera mu Rwanda washyize kuri bose babireba inkuru y’isenywa ry’amazu 24 mu Rwanda mu Murenge wa Gisozi, i Kigali, yahunze kubera umutekano we muke waturutse ku mpamvu yuko yasohoye iyo nkuru.

Yabonye atangiye gukurikiranwa n’inzego bwite za leta mu Rwanda nyuma yo gusohora inkuru yerekeranye n’isenywa ry’amazu mu Murenge wa Gisozi ku taliki ya 10 z’ukwezi kwa munani 2017. Avuga ko itangazamakuru mu Rwanda nta bwisanzure rifite ko atari ubwa mbere bamubuza gutangaza amakuru amwe namwe. Kuri iyi nkuru yahamagawe n’umuyobozi ushinzwe umujyi wa Kigali n’abayobozi bo muri ministeri ifite mu nshingano ibikorwa remezo bamubwira ngo nakuremo aho abaturage bavuze ko kugirango umuntu yubake mu buryo bunyuranyije n’amategeko abanza gutanga ruswa mu nzego zibanze.

Aya mashusho Besabesa Etienne yashyize kuri bose babireba (Youtube) niyo yatumye ahunga kuko abategetsi ba leta ya Kagame batayishimiye:

Bakomeje bamubwira ngo natayikuramo iyi nkuru izamugiraho ingaruka. Ntibyagarukiye aho bakomeje kujya bamuhamagara bamutera ubwoba bageraho bamubwira ngo “bakoresheje imbaraga zabo babohora u Rwanda, ngo none we arimo kuzana imikino abasebya ngo barya ruswa”. Bagezaho bavuga ngo akorana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ngo iyo nkuru yayikoze kugirango ayiboherereze agaragaze uburyo ngo leta y’u Rwanda ikora. Umuyobozi we yaramuhumurije aramubwira ngo iyo nkuru ntakibazo ifite ngo kuko igaragaza impande zombi.

None se Etienne yahimbye iriya nkuru? Ikitagaraga se n’iki? Hariya se barimo bakora neza, barimo bakora ibikwiye? Abaturage se nabo bakorana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ko aribo barimo bavuga ibikorwa mu Rwanda? Ko aribo barimo basobanura ibyo babona bikabashobera. Bari bagize Imana babonye uwo batuma kubavugira. Ibi bigaragaza uburyo abanyarwanda banizwe. Ibya leta ya kagame birakomeye! Iby’abanyarwanda bigeze iwandabaga!

LIRE  La vérité sur l'affaire Félicien Kabuga

Ange Uwera
Umusomyi wa Rugali