U Rwanda ngo ntirwabyaye ikinege. Gilbert Mwenedata yavuze ukuri kandi na Kagame arabizi ko u Rwanda rutabyaye ikinege kuko iyo aza kuba ari ikinege ntabwo aba yaratewe ubwoba n’abariya bakandida bombi Diane Rwigara na Gilbert Mwenedata. Ntabwo aba yarafunze Ingabire Victoire na Theoneste Niyitegeka igihe bashakaga guharanira kuba perzida w’igihugu. Kagame amenye ko ntawe utabona umusimbura gusa kubera ko abantu batandukanye buri wese agira imiyoborere ye. Kagame rero uwamusimbura arahari.
Gilbert Mwenedata, Diane Rwigara na Philip babatumye gusubira gushaka imikono y’ababashyigikiye babona abantu benshi kurusha abo bari babonye Diane we yayikubye kabiri ugereranije niyo yari yabonye mbere ariko Philip wari mu bufaransa aba ariwe utambuka kandi we atarasubiyeyo bo ntibatambuka. Gilbert yavuze ko byagaragaye na mbere hose ko Philip ashobora gutambuka
Umunyamakuru yamubajije ngo agereranye uko byari bimeze muri 2013 ighe yageragezaga kuba intumwa ya rubanada no muri 2017 igihe yashakaga kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Yavuze ko komissiyo ishinzwe kwakira ubusabe bw’abakandida yari itaratangira gutinya abakandida uko iminsi yahitaga mu kwiyamamaza batangira kubona ko abanyarwanda barimo babashyigikira mu rwego rwo hejuru nibwo batangiye kubabangamira mu buryo bugaragara. Mwenedata na Diane bari bujuje ibyo basabwaga ndetse babirengeje. Gilbert yari yasinyiwe n’abantu 1000 n’aho Diane yari yasinyiwe n’abantu 1200 kandi basabwa 600.
Ku mpamvu yatumye bamwangira kwiyamamaza: Gilbert Mwenedata yavuze ko ntayindi yari message ivuga ko abanyarwanda bagira politiki yubakiye ku kuri, (Gilbert ntabwo yarashyigikiyeko itegeko nshinga rihinduka).
Gilbert Mwenedata yavuze ko ikimuri ku mutima kimubabaje nuko we abasha kuvuga ariko Diane Shima Rwigara akaba atariho ari, ko baganiraga n’abantu baruta Diane ariko abarusha ubutwari, Mwenedata akaganira na Diane bavuga ngo babumvishe ibitekerezo byabo kandi bababone mu sura yabo, ngo babumvushe ko bakunda u Rwanda, bashaka gukorera u Rwanda, ngo be kubafata nk’abantu baje guteza akavuyo. Icyamubabaje nuko ngo ibyakagombye kuba ibanga babisangaga muri CID, mu turere, mu mirenge no mu tugali, babahamagaje, batangira no gutoteza ba bantu babasinyiye. Ibyari ibanga babijyanye ku karubanda, birangira abantu b’inzira karengane batawe muri yombi, bakabagaraguza agati kandi ibyo byose babashinja ari ibinyoma.
Kuri Mwenedata, ibyo bashinja Diane kuri dossier, nka Gilbert wabibayemo, ahari ibinyoma hose arahazi kandi barabirwanyaga, noneho akibaza ngo bya binyoma barwanyaga ninabyo bigiye gufungisha umuntu? Mwenedata akongera akababazwa nuko inama babagiriye batayubahirije. Ngo ntabwo ari bo banyabyaha bari mu Rwanda birirwa bashakisha ngo bafungwe. Bababwiraga ko ibintu bafite biri muri dossier yabo ngo babishyize ahagaragara ngo ko bafungwa. Birangira bafunze Diane.
Mwenedata akongera akibaza ko bavuga ngo basinyishije abantu bapfuye, ni gute bashoboye kubona indangamuntu zabo bantu kandi bitwa ngo barapfuye? Ukuntu se byihuse ngo babashinjeko basinyishije abantu bapfuye! Ikimubabaza n’ukuntu leta ishobora gufata ikinyoma ikacyubakiraho, ikacyuririraho. Abantu Mwenedata na Diane bakoreshaga mugushaka ababasinyira babaga baremewe na komisiyo y’amatora, babaga bafite n’umurongo ngenderwaho kandi ari inyangamugayo. Bakagenda impande zose uwemeye gusinya akaza azanye n’indangamuntu ye, agasinya bamureba, agasubirayo bamureba. Mwenedata arongera akibaza ati ese ko bariya bantu 37 bavuga ko leta y’u Rwanda yishe, Human Rights Watch yerekanye ko bapfuye koko, maze u Rwanda rwerekana ko bakiriho. Kuki batakwerekana urwo tutonde rwabo bantu batugerekaho ngo twasinyishije barapfuyese, ngo berekane ko ari bazima?
Bavuga ko umukozi wa Diane yakoranye n’umukorana bushake wo muri komisiyo y’amatora, ngo uwo mukorana bushake yahaye mukozi wa Diane ku makarita y’itora ataragera kuri beneyo ngo ayandukura ahantu. Gilbert ati ntibyumvikana, akibaza ngo kuki batavuze amazina y’uwo mukorana bushake? Kuki batakurikiranye uwo mukozi wa Diane niba koko yarakoranye n’uwo mukorana bushake ahubwo bagafunga Diane? Kuki se uwo mukorana bushake we batamukurikiranye? Niba se hahanwa abayobozi kuki abashinzwe komisiyo y’amatora bo batahanwa nkuko Diane ari guhanwa azira amakosa umukozi we yakoze? Mwenedata yavuze ko we ntashingiro abona iyo bavuga ngo basinyishije abantu bapfuye kuri we arahamya ko nta tekinika ryarimo.
Mwenedata yakomeje isesengura rye, aravuga ngo ko leta yabonye abatangabuhamya 70 bazashinja Diane, Ibi n’ibintu byoroshye kuribo. Yageretseho ko kuba baramennye ibanga bari bemeye kubika ryerekeranye na liste y’abantu bari basinyiye Diane na we, nyuma ugasanga batangiye kubihakana kubera iterabwoba n’itotezwa babashyize kuri abo bantu babasinyiye ni gute bari kubura abantu 70 bo gushinja Diane inyandiko y’impimbano. Ikindi kuba yarafite pasiporo z’abantu bari hanze ntabwo muri kiriya gihe abantu bari babujijwe gusohoka kandi no kuba babeshya ngo barasohotse nabyo ntawabitindaho kuko kashe z’abasohoka n’abinjira ziterwa muri pasiporo nibo baziteramo.
Niba abantu bashobora kwitabira urubanza rwa Diane Rwigara mu mujyi wa Kigali gusa bangana kuriya ntabwo rero iyo aza kuzenguruka igihugu cyose yari kubura abangana nka kuriya bamusinyira kandi bakanarenga. Ikindi kandi bariya bantu baza mu rubanza rwe kumushyigikira kandi afunze iyo ajya kuba ari hanze ari mu mahoro aho ashoboye kujya kubashaka ubwo abari kuza kumushyigikira bari kuba bangahe? N’ibintu byigaragaza.
Ange Uwiduhaye
Detroit, Michingan