Gilbert Mwenedata wigeze kwibutsa Kagame ko “U Rwanda rutabyaye ikinege” YASHASHE INZOBE kuri Radio Itahuka

Gilbert Mwenedata yavuze ukuri kandi na Kagame arabizi ko u Rwanda rutabyaye ikinege kuko iyo aza kuba ari ikinege, ntabwo aba yaratewe ubwoba n’abariya bakandida nka Diane Rwigara cyangwa na Gilbert Mwenedata. Ntabwo aba yarafunze Ingabire Victoire na Theoneste Niyitegeka igihe bashakaga guharanira kuba perezida w’igihugu. Kagame amenye ko ntawe utabona umusimbura gusa kubera ko abantu batandukanye buri wese agira imiyoborere ye. Kagame rero uzamusimbura arahari kuko ntabwo azategeka ubuziraherezo. Gusa buriya igihe ntikiragera cyangwa uzamusimbura ntaraboneka ariko arahari.

Iyo ukurikiye ikiganiro cya Gilbert Mwenedata yagiranye n’umunyamakuru wa radiyo Itahuka, usanga avuga ukuri kwambaye ubusa. Leta ya Kagame ni leta ishingiye ku “kinyoma’ ariko ikinyoma ntigihabwa intebe kabiri. Mumategeko icumi y’Imana hari abiri ngira ngo tuvugeho: “ Ntuzice”, Ntuzabeshye cyangwa ngo ubeshyere abandi” Aho Kagame yaba azi Imana? Ko aya mategeko abiri y’Imana umenya adasobanukiwe icyo avuga. Kwica aza ku mwanya wambere kandi ntibimutera ubwoba. Kubeshya byo yabigize umurongo ngenderwaho kuri we n’aho kubeshyera bitemba mu maraso ye.
U Rwanda ntirwabyaye ikinege, uzasimbura Kagame ntazaboneka igihe cyose ikinyoma kizahabwa ikicaro. Ariko igihe kizagera ukuri gutsinde ikinyoma mu Rwanda.

LIRE  Afrique : Le Chef militaire du Qatar reçu par Paul KAGAME à Kigali