Nibyo koko rero mu gihe uyu muyobozi yaherukaga kwikoma mugenzi we Prezida Petero Nkurunziza amwagiriza ko yananiwe kuyobora igihugu aho ngo yirirwa yihishe ahantu hatazwi nyuma y’umugambi mubisha wari wamupangiwe n’uyu awurimo ukaza gupfuba hari mu mwaka wa 2015 ; Pawulo Kagame kuri we siko bimeze aho kwikingiranira mu gihugu cye muli ibi bihe agezemo bitamworoheye yahisemo kwiturira mu kirere nk’inyoni aho atakimara umwanya munini mu gihugu, niba atari ubwoba! agahora abungera mu mahanga yewe naho atatumiwe nguwo mu bihugu by’abarabu, amerika wagirango afiteyo business, ubwongereza bityo agahindukira agaruka muli afrika ngaho ngo arashakira umubano u Rwanda! umuntu akaba yakwibaza impamvu uyu mugabo akomeje kunyunyuza imitsi y’abanyarwanda barebera ! ngiyo Benzine itwara indege agendamo, ikiguzi cy’amahoteli ahenze yakira uyu mugabo n’ibindi ….biteye agahinda pe !
Nkuko bigaragarira amaso rero impamvu ikaba ari ukubera impungenge z’ibihe arimo aho asigaye abona ko kwicarana akanya na bamwe mu bayobozi be hano mu gihugu atabishira amakenga ko byazamuviramo ibyo imbwa yaboneye ku mugezi ! Ntawuruhunga ni umwana w’umunyarwanda byongeye kandi bavuze ko ‘ imburagihana yabuze gihambwa.’
Bwana Kagame siwe asigaye abona ahari bukeye kubera kwikanga baringa, kuri we kwirirwa azerera amahanga bishobora kuba bimuha agahenge nkaho yakwibwiye ati nzapfa nzakira simbizi wenda nzagwe ahandi, nguko !
Banyarwanda, kubera ingaruka z’ikibi zuzuye umutima unangiye by’uyu mugabo Kagame ageze aho agaragaza ibimenyetso yikanga baringa ntamenye yuko ariwe wahindutse yo ! mbega ibyago !
Bwana Kagame ntabona ko ibikombe arimo kujugunyirwa na ba Rutuku bamushimagiza ngo ni indashyikirwa mu cyerekezo cy’iterambere ari ukumuhema! ahubwo agakomeza gupfusha ubusa utuvuye mu mitsi y’abaturage yibereye mu ngendo zidafite icyo zibamariye. Bityo nawe nkaba nsanga yarakwiye gushakirwa kimwe muli bya bigo yishyiriyeho byakirirwamo inzererezi cyangwa ababyeyi bataye ingo.
Ese izo nshuti n’iterambere ajya kudushakira mu mahanga ya kure iyo bigwa zaba ziturutira umuturanyi nka RDC, OUGANDA, BURUNDI, TANZANIE ? bashobora kudutabara byihuse turamutse dutewe uretse ko nabo batakiducira akari urutega !
Byanditswe kuwa 08/11/2017, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.
Source: http://www.amakuruki.com/20171110-rwanda-ingendo-za-pahulo-kagame-mu-mahanga-zikomeje-kumunga-umutungo-wabanyarwanda