Ibi babyita kwigiza nkana –> U Rwanda mu ihurizo, ruribaza impamvu Leta ya Uganda yafunze abarufashije gufata Lt. Joel Mutabazi

U Rwanda mu ihurizo, ruribaza impamvu Leta ya Uganda yafunze abarufashije gufata Lt. Joel Mutabazi. Leta y’ u Rwanda ikomeje kwibaza impamvu abagize uruhare mu gufata no kohereza Lt. Joel Mutabazi mu gihugu bakomeje gukurikiranwa mu gihe rugaragaza ko uyu musirikare yari ku rutonde rw’ abashakishwaga na Interpol.

U Rwanda runashimangira ko Lt. Joel Mutabazi yoherejwe hakurikijwe amategeko ahubwo rukanenga uburyo umunyarwanda René Rutagungira yashimutiwe mu Kabari mu Mujyi wa Kampala muri Kanama 2017, ashinjwa kuba yarafatishije Mutabazi.

Kugeza magingo aya, René Rutagungira uvugwaho kuba yarabaye mu ngabo za RDF n’abandi bapolisi 8 ba Uganda nibo bamaze kwitaba urukiko rwa gisirikare ruherereye i Makindye mu Mujyi wa Kampala.

U Rwanda rurakurikirana amakenga ifatwa rya Rutagungira na bagenzi be bazira kuba barafashe umuntu washakishwaga na Leta ndetse na Interpol bitewe n’uko n’ ubundi u Rwanda na Uganda bisanzwe bifitanye amasezerano yo guhererekana imfungwa.

Urutonde rw’ abakurikiranyweho gufata bakohereza Lt. Mutabazi mu Rwanda

Joel Aguma, Nixon Karuhanga Agasire, Benoni Atwebembeire, Maganda James, Faisal Katende, Amon Kwarisiima, umunyarwanda René Rutagungira n’ umunye Congo, Bahati Mugenga nibo bakurikiranywe n’ urukiko rukuru rwa gisirikare aho baregwa kugira uruhare rwo gushimuta no kohereza Lt. Mutabazi mu Rwanda.

Polisi y’ u Rwanda yagize icyo ibivugaho

Mu kiganiro Ikinyaamkuru The East African dukesha iyi nkuru cyagiranye n’ Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda, ACP Theos Badege yavuze ko ibyo Uganda yakoze byo kohereza Lt. Mutabazi iwabo bikurikije amategeko mpuzamahanga.

Yagize ati « Nizera ko ibihugu byombi byagiranye amasezerano yo guhererakanya abanyabyaha no kubohereza aho bakoreye ibyo byaha ».

Yakomeja agira ati « U Rwanda rwari rwaramenyesheje Uganda ko hari umuntu wakoze ibyaha i Kigali widegembya i Kampala kugeza igihe uyu (Lt Mutabazi) azanywe i Kigali nk’ uko amahame ya Interpol ibiteganya ».

LIRE  Benjamin RUTABANA ati « IMIRAMBO YAHINDUTSE IMITAKO »

Aha , ACP Badege yasoje avuga ko U Rwanda rukurikiza amahame mpuzamahanga agenga imikorere ya Interpol aho bivugwa ko iyo umuntu ashakishwa akurikiranyweho ibyaha hashyirwaho uburyo bwo kumushakisha.

Lt Mutabazi Joel Mutabazi, Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwa Kanombe rwamukatiye gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare, nyuma yo guhamwa n’ icyaha cy’ubwicanyi no gukorana na FDLR na RNC.

Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda gitangaza ko mu mpera z’ukwezi gishize ubwo René Rutagungira yagezwaga mu rukiko bwa mbere, yahagejejwe arinzwe bikomeye ndetse yambaye amapingu ari kumwe na bamwe mu bapolisi b’Abagande bose bashinjwa gushimuta no gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda muri Uganda.

Ubwo umukuru w’urukiko, Lt Gen Andrew Gutti yasomaga ibyaha ucyekwa ashinjwa, yavuze ko ashinjwa icyaha cyo gushimuta kinyuranyije n’ingingo ya 242 y’amategeko ahana.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuwa 25 Ukwakira 2013, ahitwa Kamengo, mu Karere ka Mpigi, ubwo yari afite imbunda na gerenade mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ushinjwa yashimuse Mutabazi ku ngufu akamushyikiriza u Rwanda.

Bwiza.com