Gakenke: Bombori bombori mu kigo nderabuzima, abakozi barwanye barakomeretsanya.

Mu kigo nderabuzima cya Rutake kiri mu murenge wa Janja akarere ka Gakenke hamaze iminsi havugwamo uruhuri rw’ibibazo byanateje umwuka mubi mu bakozi bacitsemo ibice bibiri. Ibi bibazo byakomeje gututumba kugeza ubwo ku munsi w’ejo tariki ya 07 Ugushyingo bamwe mu bakozi barwanye ndetse baranakomeretsanya.

Bamwe mu bakozi bo muri iki kigo Nderabuzima baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, bavuga ko uruhuri rw’ibibazo bikirimo bihamaze igihe kitari gito, ngo kuko byatangiye mu mpera z’umwaka wa 2015 aho umuyobozi wacyo yatangiraga gushyamirana n’umwungirije.

Ibi bibazo byagiye bikura gahoro gahoro kugeza ubwo byafashe indi ntera maze abakozi bacikamo ibice bibiri, bamwe bajya ku ruhande rw’umuyobozi mukuru w’ibi bitaro witwa Majyambere Cyprien abandi bajya ku ruhande rwa Nzabandora Francois Savio wari umwungirije.

Umwe mu bakozi bo muri iki kigo nderabuzima cya Rutake utashatse ko amazina ye atangazwa yatangaje ko muri iki kigo hamazemo ibibazo byanatumye abakozi bacikamo ibice bibiri ku buryo byageze aho abakozi barwana bakanakomeretsanya.

Yagize ati “ Byose byaturutse ku buyobozi, abayobozi bafashe ikigo bagicamo kabiri kizamo amacakubiri, abakozi bamwe bajya ku ruhande rw’Umuyobozi mukuru, abandi bajya ku ruhande rw’umuyobozi w’ungirije.”

Uyu muganga ukora muri iki kigo nderabuzima akomeza avuga ko abarwanye ari umuyobozi wungirije warwanye n’umuganga usanzwe bapfa urufunguzo rw’ibiro ngo kuko Umuyobozi mukuru yari yarunyaze umwungirije aruha uwo muganga.

Ati “Umuyobozi mukuru yanyaze urufunguzo rw’ibiro umuyobozi umwungirije aruha umuganga usanzwe witwa Akimanizanye Francine hanyuma rero ku munsi w’ejo uyu muyobozi wungirije ageze mu kazi afata urwo rufunguzo ku ngufu maze uyu Francine wari waruhawe ashaka kurumwambura bararurwanira amuruma intoki aramukomereta. Polisi yahise ihagera irabajyana, ubu bari kuri Polisi.”

LIRE  Impunzi za Kiziba nabo ni abantu

Umuyobozi mukuru w’iki kigo nderabuzima cya Rutake, Majyambere Cyprien yemeje ko mu kigo ayobora harimo amakimbirane amazemo iminsi akaba ariyo yateje umwuka mubi kugeza ubwo habayeho n’imirwano.

Yagize ati “Ejo hari umukozi nari nasigiye imfunguzo yagombaga gutera ama kashe kuko sinari mpari,hanyuma umukozi wundi witwa Francois Savio ashaka kumutwara urufunguzo arukuye mu rugi, bamubonye bajya kumurwanya barumwaka noneho intambara iba iravutse.”

Yunzemo ati “ Uyu Fransois warurwaniraga yagombaga kuba ariwe urufite koko niwe unyungirije, ariko twari twararumwatse kubera ko ibintu byajyaga byibwa mu biro kandi niwe twakekaga ko agira uruhare mu kutwiba.”

Iki kigo kiravugwamo ubujura, kunyereza imitungo n’ibindi

Amakimbirane amaze iminsi avugwa muri iki kigo nderabuzima cyatewe ahanini no kutumvikana kw’abayobozi bwacyo aho bagiye bashinjanya ubujura, kunyereza umutungo w’ikigo, gukoresha impapuro mpimbano, gutanga amasoko binyuranyije n’amategeko n’ibindi.

Umukozi wo muri iki kigo nderabuzima waganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com yavuze ko umuyobozi w’iki kigo nderabuzima Majyambere Cyprien, ashinjwa kunyereza imitungo y’ikigo, gutanga amasoko ku buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gukoresha impapuro mpimbano.

Yagize ati “Polisi yari imaze iminsi mu iperereza ku byaha bishinjywa Umuyobozi w’iki kigo bijyanye no kunyereza imitungo, gukoresha impapuro mpimbano, gutanga amasoko kuri ba rwiyemezamirimo ba baringa kandi mu bamushinjaha harimo n’umuyobozi mukuru wungirije.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Janja iki kigo nderabuzima cya Rutake giherereyemo, Gatabazi Celestin yemeje ko iki kigo kimaze igihe kigaragaramo amakimbirane ndetse avuga ko ibibazo by’ubujura aba bayobozi bashinjana byakorewe igenzura ubu hakaba hategerejwe imyanzuro y’ibyavuye mu iperereza.

Ati “ Abakozi bo muri ibi bitaro bajyanye ikirego cy’uko umuyobozi wabo akoresha nabi imitungo y’ikigo, ubuyobozi bw’akarere burahagera bukora igenzura ubu haracyategerejwe ibyavuyemo.”

LIRE  Kemi Seba explique la réalité sur le Rwanda de Kagame en 2 minutes

Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima Majyambere Cyprien nawe ashinja Nzabandora Francois Savio umwungirije ubujura bw’ibikoresho bitandukanye byo mu biro akanaba ariyo mpamvu bamunyaze urufunguzo.

Yagize ati “ Twaburaga ibikoresho bitandukanye byo mu biro, nabuze amaterefone, umugozi wa machine yanjye ndetse n’ibindi byinshi bituma mfata icyemezo cyo kumunyaga urufunguzo.Kandi niwe wabyibaga.”

Inzego zitandukanye zageze muri iki kigo nderabuzima cya Rutake ngo hakemurwe ibibazo byahabaye karande ariko ntacyo byatanze

Ukwezi.com

8-11-2017 saa 13:05′ By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n’abantu 2710