RWANDA : REVOLISIYO YA RUBANDA IRATUTUMBA… (IGICE CYA 1)

I.IBYICIRO BIBIRI by’ABENEGIHUGU BAHANGANYE BYAMENYEKANYE 

1.Uko ndiho mbyerekwa muri iki gihe, Revolisiyo ya rubanda yatangiye mu Rwanda, nta gihe kinini isigaje ngo isandare hanze isi yose ibibone. Amakuru dufite ni uko amatsinda anyuranye y’abaturage b’abasivili, mu gisilikari ndetse no mu gipolisi, akomeje kwijujutira AKARENGANEkagirirwa abaciye bugufi batahwemye gufatwa nk’inkomamashyi n’abagereerwa mu gihugu cyabo. Ayo matsinda kandi arimo kongera cyane ingufu mu kwisuganya, ayobowe n’Abalideri badashaka kwigaragaza kuko bidakenewe. Uko kwisuganya biri gukorwa imbere mu gihugu no hanze yacyo. Mu gihe kitarambiranye Kagame n’agatsiko ke bashobora kuzaryama bajya gukanguka bagasanga barangije gufatwa mpiri batazi n’uko bibagendekeye.

2.Impamvu ingana ururo ?

Akarengane kagiriwe umusore w’umuhanzi witwa Kizito Mihigo, agafungwa atagira icyaha, kababaje abatagira ingano mu bamukundaga, bituma Uwatinyutse kurenganya umusore muzima nk’uriya afatwa nk’igisimba mu bantu.

Deogratias Mushayidi na we yari umunyarwanda ushyira mu gaciro cyane akaba umwe mu bageragezaga guha FPR-Inkotanyi ishusho ya kimuntu: ntiyayinengaga kuko yayangaga, ahubwo yifuzaga ko abategetsi bayo bahindura ingiro bakareka gukomeza kwijandika mu byaha bikomeye byerekeza igihigu mu rundi rwobo. Yasabye Kagame kunamura icumu aho kumwumva aramufunga. Kumucecekesha no kumukatira igifungo cya burundu byahamije FPR muri ya shusho yayo y’Igikoko kitaranganwa umutima w’imbabazi.

Muri iyi minsi, ukugaraguzwa agati mu buryo buteye isoni n’agahinda biri gukorerwa Diane Shima RWIGARA n’umuryango we byahumuye amaso ya benshi mu benegihugu. Kwica umugabo wagufashije urugamba  nka Asinapol Rwigara, ukamwambura ibye, ukagerekaho kwica urubozo, gucunaguza no kwandagaza umupfakazi n’imfubyi asize , byeretse abake bari bagishidikanya ko Kagame n’Agatsiko ke atari abanegihugu nk’abandi, ko ahubwo ari ABACANCURO bigaruriye u Rwanda , bakaba  nta kindi bagamije uretse gusahura igihugu bishyirira mu mifuka yabo, mu by’ukuri ubuzima bwiza bw’umuturage bikaba bitarigeze kuba gahunda ibashishikaje na buke.

Uguhezwa ishyanga n’ugufungwa kw’Abalideri banyuranye ba Opozisiyo, ukwigira indakoreka n’ukwihambira ku butegetsi bya Kagame, ukwikubira ibyiza byose by’igihugu, KUNENA no GUSUZUGURA UMUTURAGE,(=kumunyara hejuru ! ) ni bimwe mu by’ingenzi bishobora gushora u Rwanda mu marira n’amaganya birenze ibyo amateka yatweretse kugeza ubu.

LIRE  James Kabarebe: « Donnez les Congolais des postes et de l’argent, ils trahiront leur sang »

Abicaje amabuno yombi, abadamaraye mwibwiraga ko mwashyikiriye imaragahinda yanyu…muritonde , ibihe bije birasa ukwabyo. Kurwanira guhirika iyi ngoma y’Umunyagitugu utakigira rutangira byo ngibi byaje, ubanza nta kigishoboye kubihagarika. AKARENGANE kari mu Rwanda karenze igipimo.

3.Hari intsinzi yabaho hatabanje kubaho imirwano ?

Uwifuza gusogongera ku byiza by’intsinzi ariko agashaka kugendera kure imirwano, uwo aba ari ikigwari cyangwa umutesi. Gutsinda bibanzirizwa no kwiyemeza kwirwanaho urwaana.

Revolisiyo nayo ni ubwoko bw’intambara igamije impinduka nziza mu miyoborere y’igihugu no mu mibereho y’abenegihugu. Umwihariko wa Revolisiyo ya rubanda ni uko ari intambara y’abakene kuko idakenera intwaro kirimbuzi zikorerwa mu nganda z’abazungu kandi zihenze cyane. Revolisiyo nta batekenisiye baminuje amashuri ikenera. Icyo Revolisiyo ya rubanda isaba gusa ni amaboko, amaguru, umutwe n’UKWIYEMEZA kutajegajega kw’abaturage bahagurukiye kuyikora. Iyo rubanda yahagurutse Umunyagitugu uwo ariwe wese ahinda imishyitsi.

Nk’uko buri wese abizi, imirwano (lutte/combat) yose ihanganisha nibura amatsinda abiri aharanira inyungu zivuguruzanya. Kumenya neza Umwanzi murwana, ukamenya kumutandukanya n’Umwizerwa mufatanyije urugamba, ni intambwe ikomeye yerekeza ku ntsinzi.

4.Ibyiciro by’abenegihugu bihanganye mu Rwanda ni ibihe ?

Muri iki gihe, buri wese yarangije kubona neza ko mu Rwanda hari ibyiciro bibiri by’abenegihugu bihanganye, kabone n’ubwo abafite inyungu mu kurya imitsi ya rubanda bakomeje kubeshya amahanga bavuga ikibazo cy’U Rwanda uko kitari, bakajya bacyita amazina y’utubyiniriro, mbese mu rwego rwo gutoba amateka y’u Rwanda!

Iki ni igihe rero cyo kumenya neza gutandukanya ibyo byiciro nyakuri bihanganye no kwitegura byuzuye intambara ivuza ubuhuha igiye gushyamiranya ibyo byiciro byombi kugeza kimwe muri byo gitsinzwe ruhenu.

Hari uwaba se atabona neza ko hariho icyiciro kigizwe n’«AGATSIKO K’ABANYAMURENGWE BAGASHIZE » hakaba n’icyiciro cya « RUBANDA IGOOKA »!

5.Abagize « AGATSIKO K’ABANYAMURENGWE BAGASHIZE » wababwirwa ni’iki ?

Uwo ni Cyomoro cya Kagame udamaraye mu byo se yambuye rubanda mu gihe bene Rwigara bari kugaraguzwa agati!

Ntabwo bigoye na gato gutandukanya abagize iki cyiciro n’abandi benegihugu kuko nta kibahuza na gito .

« Abanyamurengwe bagashize » ni abakoresha umwanya w’ubutegetsi bicayemobakarya utwabo bakagerekaho n’ibyarubanda ».Mu ijambo rimwe ni « ABARYAMITSIYARUBANDA« .

LIRE  Paul Kagame opère un mini remaniement ministériel

Umuntu wese ufite inzira yo gutungwa n’ibyo yambuye rubanda akoresheje ingufu cyangwa uburiganya, agakira, agakungahara , akanena kandi agasuzugura rubanda….uwo ni Umunyamurengwe wagashize .

Mu yandi magambo,ABANYAMURENGWE BAGASHIZE ni abajura biyita Intore, bakarangwa no kwishongora kandi mu by’ukuri imigenzereze mitindi yabo ibashyira mu mubare w’abakwiye gufatwa nka ba Ruvumwa. Uzababwirwa n’uko biheshereza agaciro mu byakagombye kubatera isoni!  Ni ubuhe bupfura bundi buri mu kwifashisha umwanya waherewe gufasha rubanda noneho ukawukoresha usahura n’ibitakugenewe ?

Dore ingero zigaragara z’Abanyamurengwe bagashize :

(1)Perezida wa Repubulika ubura gutungwa n’umushahara  utubutse ugeretse ku bindi byinshi Leta imugenera ahubwo agakoresha ubutegetsi afite, agasahura n’ibyagenewe gufasha impfubyi, abapfakazi n’ abakene, akigwizaho imitungo, akigurira indege ze bwite,amakonti ye yo muri Banki zo mu mahanga akayuzuzaho amamiliyoni y’amadolari…uwo si umuntu wo kubahwa, ni umujura mu bandi, akwiye gufatwa akabiryozwa.

(2)Minisitiri w’umuherwe : Niba Minisitiri runaka agaragayeho imitungo y’akataraboneka atari yaragaragaje ko afite mbere y’uko yinjizwa muri Guverinoma, uwo ni umubandi, akwiye gufatwa bwangu agasubiza iby’abandi yanyereje.

(3)Undi muyobozi wese uhemberwa kubungabunga inyungu rusange, ubukungu bwose yaronka akananirwa kwerekana inzira zemewe n’amategeko yaburonsemo, ni igisambo kitagomba gukomeza kureebeerwa . Nafatwe asobanure ibye n’ibyarubanda.

(4)Umusilikari cyangwa umupolisi wabaye umuherwe nyuma y’uko yinjiye muri ako kazi, nta handi yaba yarakuye ayo mafaranga uretse kuba yarayibye rubanda. Bene uwo rubanda iramworohera kugira ngo azagire akahe kamaro kandi ?

(5)Uwihayimana (Padiri, Furera, Mameya, Pasitori …) ugaragaweho no kuba umuherwe , nta handi yerekana yaba yarakuye iyo mitungo . Ko Imana akorera idahemba inoti z’amafaranga, ibyamirenge atunze yaba yarabikuye he handi uretse mu kwambura abaturage no kunyereza ibyari bigenewe rubanda rugufi ?

Muri make, « AGATSIKO K’ABANYAMURENGWE BAGASHIZE » kagizwe ahanini n’aba bantu tumaze kwerekana haruguru. Kandi aba bantu bafite IKIBAHUZA gikwiye kumenywa na bose : Baraziranye; bafite uko basangira ibisahurano; buhuzwa nanone no gushyiraho imitwe y’ABACANCURO bahemberwa kubacungira umutekano, kongeera no kurinda imitungo-myibano yabo. Niyo mpamvu barangwa no kwifata nk’ « UMUTWE w’ABAJURA BITWAJE INTWARO ».

Mu by’ukuri nk’uko bishobora kugaragazwa n’ ibaruzamibare, abagize Agatsiko k’ABANYAMURENGWE BAGASHIZE » ntibarenze 1% by’abaturage bose b’u Rwanda. Nyamara nibo bikubira 95% by’umutungo wose w’’igihugu.  Ni ukuvuga ko kuri miliyoni 12 zituye u Rwanda, abafitanye isano n’Agatsiko k’Abanyamurengwe bagashize ntibarenze ibihumbi 120 , ubariyemo abana babo ,abagore babo, n’Imbwa Zabo Ziryana zirinda ibipangu byabo ngo hatagira uwo muri rubanda igooka uhegera.

LIRE  Kutavuga rumwe na leta ntibigira abantu abanzi b' u Rwanda

6.RUBANDA IGOOKA igizwe na bande?

RUBANDA IGOOKA ntibisobanura gusa abakeneshejwe kurusha abandi.

RUBANDA IGOOKA igizwe n’abenegihugu bakora bakagooka ariko ibyo baruhiye bikajya gutunga ABANYAMURENGWE BAGASHIZE.

(a)Umuhinzi urima umushike, akabiba, ibyeze bigasarurwa na Koperative z’Abanyamurengwe bagashize kandi abana be bicwa n’inzara.

(b)Umucuruzi ukora ijoro n’amanywa ariko inyungu yose ikaba iy’Agatsiko, (c)Umusilikari cyangwa Umupolisi urara rwantambi arwanira kurengera inyungu z’Abanyaremurengwe bagashize, akiyuha akuya abacungiye umutekano, yagira amahirwe amaraso ye ntamenekere mu kazi agahembwa urusenda ndetse akimwa iminsi y’ikiruhuko yo kujya iwe ngo yite no ku muryango we.

(4) Umwarimu ugoka ngo ararerera igihugu ariko akagororerwa kwimwa ibikoresho n’imfashanyigisho, gusuzugurwa akitwa « Gakweto » no guhembwa inticantikize itamwemerera no kugaburira abo yabyaye.

(5) UMULIDERI wese wiyemeza kwitangira kuvuganira « Rubanda Igooka », kabone n’aho yaba yari asanzwe abarurirwa mu Banyamurengwe bagashize, aba ahinduye urugamba, aba ahindutse umwana wa « rubanda igooka », aba abaye umwe nayo.

Muri make RUBANDA IGOOKA ni bariya baturage banyuyuzwa imitsi. Bamburwa ibyabo, bakirukanwa muri gakondo yabo, bakarandurirwa imyaka, bagasenyerwa amazu hakiyongeraho gucibwa imisoro ihanitse, amahooro y’urucantege n’imisanzu by’urudaca…byose bijya mu mifuka y’Abanyamurengwe bagashize!

Ushyize mu mibare usanga icyiciro cya Rubanda igooka kigizwe n’abenegihugu basaga miliyoni 11 n’ibihumbi 800, ubariyemo n’abana babo. Mu by’ukuri iki cyiciro nicyo gifite ingufu gihabwa n’uko kigizwe n’UMUBARE munini cyane w’abenegihugu.

II.NONE SE  KO RUBANDA IGOOKA ARIYO IFITE INGUFU Z’UMABARE MUNINI IRABURA IKI NGO ISUMIRE AGATSIKO K’ABANYAMURENGWE BAGASHIZE BAYIHEJEJE KU NGOYI !?

(BIRACYAZA….)

Padiri Thomas Nahimana

Source: leprophete.fr