Isesengura: N’ubwo havugwa intambara ishobora kuba hagati ya Uganda n’uRwanda hari ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko idashoboka

Hashize iminsi havugwa umwuka uteri mwiza hagati y’ibihugu byibivandimwe nkuko benshi babivuga ndetse bamwe bati hashobora kuba intambara.

Mu busesenguzi abanyamakuru bakorera Ikinyamakuru Umusingi gicukumbura ,gitohoza ,gisesengura amakuru nyayo bakoze basanze n’ubwo havugwa intambara ndetse hari n’ibimenyetso bikomeye ariko nta ntambara yaba ku bihugu byibivandimwe nka Uganda n’uRwanda.

Reka tubanze tubagezeho ibirimo kuvugwa ko byatera intambara birimo ko Lt.Joel Mutabazi yagaruwe mu Rwanda mu buryo bunyuranije n’amategeko arengera impunzi ku buryo ibihugu bikomeye byafashaga impunzi muri Uganda bishobora kwimura uwo mushinga bakawushyira mu kindi gihugu kandi Uganda yabyungukiragamo cyane.

Ikindi kimenyetso n’umunyarwanda wafatiwe muri Uganda Rene Rutagungira agacyekwaho gukorana n’abapolisi bakomeye muri Uganda nabo bafashwe ubu bakaba bafunzwe.

Amakuru avuga ko Perezida Museveni byamubabaje cyane uburyo abapolisi be bakorana n’izindi nzego z’ikindi gihugu bityo bamwe bakaba babishingiraho bavuga ko bishobora gutera intambara.

Ikindi kivugwa gishobora gutuma ibi bihugu byombi birwana ngo ni uko igihugu cya Uganda cyemereye umuherwe Rujugiro Ayabatwa gushora imari ye ya Miliyoni 20 z’Amadorari aho yubutse uruganda rw’itabi bikaba bivugwa ko ashobora kuba akorana n’abarwanya Leta y’uRwanda.

Rene Rutagungira wambaye ishati y’ubururu ajyanwa mu rukiko n’abapolisi bakuru muri Uganda nabo bafashwe kubera gucyekwa gukorana nawe

Umwe mu bapolisi bakuru ba Uganda witwa Nixon nawe wafashwe akaba afunzwe

Umwe mu bakozi ba Cogebanque uvugwa ko yirukanywe ku kazi witwa  Vivian Igunduura

Ikindi n’uburyo bamwe mu bagande bakoreraga mu Rwanda mu bigo bikomeye nka MTN ,Rwandair n’ahandi ngo bakuwe ku kazi kabo boherezwa iwabo muri Uganda.

Ikindi gikomeye cyane n’uburyo ibinyamakuru byo muri Uganda nka chimpreports yandika inkuru ivuga ko abarwanya Leta y’uRwanda barimo Gen.Kayumba Nyamwasa ashobora kuba aza muri icyo gihugu cya Uganda akabonana n’abayobozi bakuru ndetse agahura na bamwe mu bayobozi ba FDRL ibyo bikaba bidashimisha uruhande rw’uRwanda.

Ikindi ngo ni uko Gen.Kayumba Nyamwasa wahungiye muri Afurika y’Epfo afitanye ubushuti na Gen.Henry Tumukunde ndetse ngo ajya aza muri Uganda bakabonana ndetse bakavuga kuri Telephone inshuro nyinshi bikaba bihangayikisha inzego z’ishinzwe umutekano n’iperereza mu Rwanda ko bishobora guteza ikibazo.

Ibyo byose n’ibindi tutavuze twe mu isesengura ryacu ryerekana ko nta ntambara kubera impamvu zitandukanye kandi zikomeye zirimo ko mu gihugu cya Uganda abanyarwanda bari muri Uganda ari benshi cyane kandi babonye ubwene gihugu kubera iyo mpamvu Museveni ashobora gutinya kuko atinyutse kubikora akabirukana bashobora kumurwanya agatsindwa.

Ikindi n’ubwo intambara ivugwa tugakora isesengura biramutse bibaye koko byaba ari ikibazo gikomeye ku Rwanda kuko abo banyarwanda bose bari muri Uganda bajya he?ko badashobora no gukomereza Tanzania cyangwa Burundi cyangwa Congo kubera ko naho umubano hagati y’ibihugu utameze neza kubera iyo mpamvu intambara ikaba idashobora kubera inyungu z’abaturage.

Hari igihe byigeze kuvugwa ko bimeze nabi nanone bivugwa ko ingabo za Uganda ziri ku mipaka n’izu’Rwanda ndetse n’igihe Gatete Gimmy yatsindaga abagande bakabuza abakinnyi b’uRwanda gutaha ,muri Congo ibihugu byombi byakozanyijeho birangira u Rwanda rutsinze Uganda kuva oicyo gihe byagaragaye ko nta ntambara yaba hagati y’ibihugu byombi ahubwo nyine nkuko bajya bacu umugani ngo nta zibana zidakomanya amahembe ,niba hari akabazo gato kavutse itangazamakuru rishobora kubigira byacitse ariko abayobozi ku rwego rwo hejuru bazabikemura bitagombye ko habaho intambara.

Gusa n’ubwo ibyo byose bivugwa cyane cyane mu bitangazamakuru ,ibihugu byombi nta na kimwe kiratangaza ko hari ikibazo gikomeye mu mibanire yabyo uretse gusa urukiko rwaburanishije umunyarwanda washimutiwe muri Uganda ushinjwa gufata Joel Mutabazi afatanije n’abo ba polisi bakuru muri Uganda.

Yasesenguwe na Muhungu John afatanije na Rwego Tony

Source: Umusingi.net
http://www.umusingi.net/en/2017/11/04/isesengura-nubwo-havugwa-intambara-ishobora-kuba-hagati-ya-uganda-nurwanda-hari-ibimenyetso-bikomeye-bigaragaza-ko-idashoboka/