Baca umugani ngo: “Ubwiza bw’intobo ntibuyibuza kurura”. Ibyo Noble Marara akora rwihishwa ni ngombwa ko abantu babimenya.

Jye wanditse iyi nkuru nitwa Karibwende Francis, ndi umuturanyi  w’umucecuru nyina wa Noble Marara hano i Gayaza ho muri Wakiso District mu gihugu cya Uganda. Uwakwifuza kugira icyo ambaza kuri iyi nkuru yanyandikira kuri email ikurikira: karibwendefranc@gmail.com , nuwakwifuza ko tuvugana kuri iyi nkuru namuha nimero za telephone zange nzinyujije kuri iyi email.

Maze iminsi nsoma ibintu byandikwa na Noble Marara  kuri site ye yitwa “inyenyerinews” numva binteye amakenga. Bituma mwibazaho byinshi. Nagerageje kubaza abandi bantu basoma site inyenyerinews kugirango numve icyo bayivugaho, ariko icyantangaje ni ukuntu   bibazaga ibibazo bikurikira: 1. Noble Marara akorera nde? 2. Ese ntiyaba akorera leta ya Paul Kagame? 3. Ese yandika akanavuga ibyo azi yabanje gutekerezaho, cyangwa ni: bavuga irije nk’inanga y’igikenyeri? 4. Yabase yaragize amahirwe yo guhabwa uburere n’ababyeyi be bombi?

Ibi bibazo byatumye nshakisha amakuru acukumbuye kuri Noble Marara mpereye hano iwabo  muri Uganda aho yavukiye cyane cyane ko tunaturanye. Nabashije kuvugana nabamwe mu babanye nawe mu gisirikare cy’Inkotanyi ndetse mbasha no guhabwa amakuru yizewe numwe mu ba ofisiye ukorera muri etat majoro y’ingabo z’u Rwanda (RDF). Nanabashije gucukumburana ubwitonzi impamvu uwiyita Noble Marara wagiye mu Bufaransa gutanga ubuhamya kwihanurwa ry’indege ya perezida Yuvenali Habyarimana yaje kwimwe ubuhunzi muri icyo gihugu,agahitamo kujya kwaka ubuhunzi mu gihugu Bwongereza.

Icyatumye ngira umwete wo gucukumbura amakuru ku wiyita Noble Marara ni ukubera amakuru menshi amufataho nakomeje kujya mbona kuva mu bantu batandukanye mbasha kuvugana nabo. Nanga urunuka ba MPEMUKE NDAMUKE nkuko Imana yanga shitani! Nkanga abantu bigira IBIRUMIRA HABIRI nkuko buri muntu yanga inzoka.
Cyera najyaga numva data Karibwende Petero abwira inshutize ngo: “Ntawucyeza abami babiri”, ngo:”mujye mumesa kamwe”.

Noble Marara ni muntu ki?

Amazina nyayo bitaga  Noble Marara atarajya mu jisirikare cy’Inkotanyi (RPA) ni: Noble Oris Marara, akaba yaravukiye mu gihugu cya Uganda. Nyina wa Marara yemeza ko yamubyaranye na Colonel Juma Oris wo mu ngabo za perezida Idi Amin Dada. Colonel Juma Oris akaba yaranabaye misitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda kuva 1975-1978 ku ngoma ya Idi Amin Dada. Juma Oris yapfuye mu mwaka wa 2001 aguye mu buhungiro i  Khartoum ho muri Sudan.

Amakuru yizewe aturuka ku basaza n’abakecuru babyirukanye na nyina wa Marara bo siko babivuga, bambwiye ko nyina wa Marara yakoraga akazi k’ubuyaya mu rugo kwa  Colonel Juma Oris, mu byukuri ngo uyu mu minisitiri yajyaga aca inyuma umugore we akaryamana na nyina wa Marara. Aho yabwiriye Colonel Juma Oris ko atwite inda ye, byamuviriyemo kwirukanwa ku kazi yakoranga ko mu rugo ajya gushakira ahandi.

Abakecuru baziranye neza na nyina wa Marara bambwiye ko ngo: Nyina wa Marara yajyaga ababwira ko ngo Colonel Juma Oris atariwe babyaranye nyakuri nubwo bajyaga baryamana. Ngo yamutwerereye iyo nda kugirango azajye ahabwa ubufasha. Kandi ngo Juma Oris ntiyigeze amutererana, yamuhaga ubufasha kugeza ubwo yabyaye.
Nyina wa Marara ngo yajyaga abwiraga abo bakecuru ko uwo babyaranye ni umugabo wakoraga akazi k’ubuzamu kwa Colonel Juma Oris witwaga “Abiriga”.

LIRE  Meddy will perform in Kigali

Ngo Juma Oris yahagaritse ubufasha  hashize amezi atandatu Marara avutse. Ngo kuko yabonaga urwo ruhinja rusa neza neza nuwahoze ari umuzamu we witwaga: Abiriga.
Nyuma yaho aviriye ku kazi k’ubuzamu, ise wa Marara nyawe ariwe Abiriga yaje kwijira igisirikare cya Idi Amin Dada ndetse ashyirwa mu mutwe wari ushinzwe ubutasi bwa gisirikare. Ngo Bwana Abiriga ni umwe mu basirikare bo perezida Idi Amin Dada ubwe yiyiciye abarashe kubera kugambana  baha umwanzi amabanga y’ingabo ze. Ngo umwanzi wa Uganda icyo gihe yari Ingabo za Tanzania zagabaga ibitero kuri leta ya perezida Idi Amin Dada, ari nazo zaje guhirika ingoma ye.

Colonel Juma Oris na Bwana Abiriga bakomokaga mu bwoko bwa: “ABANUBBI”, ni ubwoko bubarizwa mu majyepfo ya Sudan yepfo no mu majyaruguru y’igihugu cya  Uganda. Bikaba bivuze ko Marara afite inkomoko mu bwoko bwa: “ABANUBBI”.

Abana bose bavuka mu nda imwe na Marara ntibahuje base. Hano dutuye  nyina wa Marara azwi n’abantu benshi, ariko bizwi neza ko Marara akomoka mu bwiko bwa “ABANUBBI”.

MARARA yinjira igisirikare cy’Inkotanyi (RPA)

Nkuko nabivuze haruguru, navuganye nabasirikare batandukanye babanye na Marara mu ngabo z’Inkotanyi kandi bamuzi bihagije, ndetse mvugana n’umu ofisiye ukora muri etat majoro y’ingabo z’u Rwanda (RDF) mu biro bishinzwe abakozi.

Bemeza ko Marara yinjiye igisirikare mu kwezi kw’ukwakira 1994 hashize amezi atatu leta y’inzibacyuho igiyeho.Yakoreye amahugurwa ya gisirikare mu kigo  cy’i Gabiro cya gisirikare.

Nyuma y’amahugurwa ya gisirikare, Marara yoherejwe ku mahugurwa yo gutwara imodoka yaberaga mu kigo cya gisirikare cy’i Kanombe. Asoje amahugurwa yo gutwara Imodoka, yahise ahabwa akazi ko gutwara imwe mu imodoka  zaherekezaga uwahoze ari minisitiri w’ingabo akaba na visi perezida Paul Kagame.

Marara ahunga igisirikare cy’Inkotanyi (RPA/RDF)

Nyuma yuko ataye icyombo (Motorora/ Walk Talk) cy’itumanaho ngo cyabaga mu modoka yatwaraga, Marara yahise afungirwa muri kasho ya gisirikare yabaga mu kigo cy’aba GP/ Republican Guard kiba ku Kacyiru mu mwaka wa 1998. Nyuma yaje gucika uburoko ahungira kwa nyina  i Gayaza ho mu gihugu cya Uganda.

Marara ahora yibeshyera ngo yinjiye igisirikare cy’Inkotayi  muri za 1990 kugirango bimworohere kubeshya umuhisi n’umugenzi cyangwa abatamuzi. Ese afite izihe nyungu mu kwibeshyera?. Ababasha kuvugana nawe muzamumbarize utu tubazo: 1. Wabaye mu zihe mabatayo? 2. Nibande bayayoboraga (COs)? 3. Ni bande bari bashinzwe imibereho myiza y’abasirikare muri ayo ma batayo (AOs)? 4. Ni bande bari bakuriye urwego rw’ubutasi (IOs) muri ayo ma batayo? 5. Ni izihe nshingano Marara yaba yarakoze muri ayo mabatayo (appointments)? 6. Ayo mabatayo yabayemo yakambitse ku yihe misozi y’u Rwanda (Locatios)? 7. Muzamubaze nibura abasirikare icumu yaba yibuka nicyo bakoraga mu ma batayo yabanyemo? Nyuma y’ibisubizo azabaha, muzashake abahoze ari abasirikare b’Inkotanyi mwizera  kandi muzineza ko babaye mwishyamba babafashe gucukumbura ibyo Marara azaba yabasubije, nibwo muzamenya Marara nyawe uwo ariwe.

Ibyo Marara avuga byose byakozwe n’ingabo z’Inkotanyi ((RPA) zikiri  mwishyamba  ni ikinyoma nk’icya Semuhanuka, kuko aba asubiramo inkuru yumvanye abasirikare bari basoje urugamba rwo muri  1994 bavuga uko byabagendekeye. Nibyiza ko Marara yajya abwiza  abantu ukuri  ko iby’Intambara y’Inkotanyi ahoza mu kanwa ko ari inkuru mbarirano.

LIRE  Le sort de Mobutu! Je pense que ce sera le même sort pour Paul Kagame! PK est l'homme le plus meurtrier du 20ème siècle.

Ikizababwira ko Marara abeshya ni ukuntu yiyita amazina atabaho akayashyira ku nkuru zibinyoma aba yahimbye. Urugero, akunze kwiyita amazina y’abagore n’abagabo akurikira: Placide Kayitare,Immaculate Mbabazi,Kanyangira,Kanyangira ……

Marara yimwe ubuhungiro mu Bufaransa kuko ikinyoma yabapfunyikiye bagitahuye rugikubita

Mu mwaka wa 2001 nibwo  Marara yagiye mu Bufaransa yitabye umucamanza Jean Louis burger wakoraga iperereza kw’ihanurwa ry’indege ya parezida Yuvenali Habyarimana. Yari amaze kwizeza uwo mucamanza Jean Louis burger ko ngo amufitiye amakuru ahagije kwiraswa ry’indege ndetse amwibutsa ko ari mu basirikare barindaga Paul Kagame.
Amaze gukandagira i Paris mu Bufaransa, Marara yabereye Umucamanza Jean Louis burger amenyo ya ruguru.Yabwiye umucamanza ko adashobora gutanga ubuhamya kwiraswa ry’indege ya perezida Yuvenali Habyarimana batabanje kuvana mushikiwe i Bugande akaza i Paris.  Marara yabwiye Umucamanza Jean Louis burger ko ibyo abatangabuhamya bamubanjirije bavuze ko ngo nawe aribyo azi, ngo ariko niba yifuza ubuhamya bwo Marara asinyaho abwemeza ko ngo adashobora kubikora mushikiwe ataragera i Paris.

Imyifatire ya Marara imbere y’Umucamanza Jean Louis burger yerekanye abeshya. Byabaye intandaro yo kwimwa ubuhunzi mu gihugu cy’Ubufaransa.

Mu mwaka wa 2002, nibwo Marara yavuye mu gihugu cy’Ubufaransa ajya kwaka ubuhunzi mu gihugu cy’Ubwongereza. Akaba ariho atuye ndetse akaba akora akazi ko gufasha abarwayi mu bitaro by’abasazi mu Bwongereza.

Burya ngo: “Umwana wa Samusuri avukana isunzu”! Ingeso yo kugambana ya Abiriga yayiraze umuhungu we Marara

Kuva mu kwezi kwa kabiri 2017 nakomeje kubona kujya mbona amakuru ko Marara avugana numwicanyi ruharwa Colonel Dan Munyuza, ariko binanira kubyakira kuko numvaga bidashoboka.  Amakuru yizewe nahawe n’abantu batandukanye yemeza ko Colonel Dan Munyuza yamaze guha Marara intore bagomba gukorana mw’ibanga. Inshingano Dan Munyuza yahaye Marara ni ugucengera no gusenya amashyaka atavuga rumwe na leta y’u Rwanda.

Colonel Dan Munyuza yahaye amabwiriza Marara yo kujya ahura kenshi mwibanga na ba maneko ba Kigali baba mu Bwongereza aribo: Lt. Mike Kamparuza na Jimmy Uwizeye. Uyu Lt. Mike Kamparuza ni umusekirite kuri North London Pubs.

Jimmy Uwizeye na Lt. Mike Kampuruza bakorana na Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza  mu guha amahugurwa udutsiko tw’Intore leta ya Kigali yifashisha mu guhashya abatavuga rumwe nayo.

Lt. Mike Kampuruza akaba yaramaze guhuza Marara nabandi ba maneko bakorana byahafi na Colonel Dan Munyuza bakurikira: 1. Remy Mutambuka ukora akazi kubushoferi, 2. Pascal Nyirinkindi, akora akazi kubusekirite, 3. Egide Rhashya, ahembwa na ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza nta kandi kazi akora na  4. Rukundo, ahembwa na ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza nta kandi kazi akora. Aba nibo ba maneko ba Kigali bakorana na Marara rwihishwa. Bahurira mwibanga ahantu hatandukanye mu Bwongereza cyane cyane aho bita i Kent aho bita i Maidstone,centerbury, Dover, nahandi tugishakisha.

Ndabibutsa ko aka gatsiko gakorana mwibanga na Marara niko kagize uruhare mu kwambura ku nguvu telephone y’umunyamakuru wa Radio Itahuka witwa Serge Ndayizeye muri Rwanda day yabereye i Amsterdam mu Buholadi, kakaba kari kayobowe na Lt. Mike Kampuruza wo Colonel Dan Munyuza yahaye inshingano zo gukorana cyane kandi mwibanga na Marara.

LIRE  Paul na Jeannette Kagame baba barigutekereza iki nyuma yihirikwa ry’ Akazu ka Mugabe?

Marara ni umunyamuryango w’ishyirahamwe ry’abahoze mu ngabo z’inkotanyi (RPA/RDF) ryashinzwe na leta ya Kigali mu Bwongereza
Mu kwezi kwa Gicurasi 2017 leta ya Kigali yohereje Dr. James Ndahiro, umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya bank y’ingabo z’u Rwanda yitwa: Zigama CSS na Generali Jean Bosco Kazura kujya mu Bwongereza bagashinga ishyirahamwe ry’abahoze mu ngabo z’inkotanyi baba abasezerewe cyangwa abatorotse igisirikare.

Uyu mugambi ngo ugamije kwongera kwigaruriza abahoze mu ngabo z’inkotanyi kugirango bareke gukomeza gufatanya n’amashyaka atavuga rumwe na leta ya Kigali. Hemejwe ko bank ya gisirikare Zigama CSS izaha iryo shyirahamwe ngo akayabo k’amafaranga menshi cyane ashoboka, kugirango afashe abo bahoze mu ngabo z’inkotanyi kwihangira ubucuruzi bubaha inyungu zifatika. Ngo ayo mafaranga uyazajya ayahabwa nta nyungu  azajya yishyura. Ngo kubazakora imishinga iciriritse bazajya bagira igice cy’amafaranga baterwamo inkunga adasubizwa (impano).

Iri shyirahamwe ngo ryamaze gushingwa ndetse umwe mu bayobozi baryo ni  Lt. Mike Kampuruza ukorana byahafi na Marara hamwe na Colonel Dan Munyuza. Marara akaba yarahawemo inshingano zo  kuba umujyanama muri iryo shyirahamwe.

Gukorana na Marara mugihe utavuga rumwe na leta ya Kigali, ninko: kugwa mu ruzi urwita ikiziba cyangwa kwishyira ingona zo muri Nyabarongo

Nanditse iyi nyandiko ngamije kuburira abanyamashyaka n’amashyirahamwe na atavuga rumwe na leta ya Kigali, sociyete siviri ikorera mu buhungiro hamwe n’abantu ku giti cyabo barwanya leta ya Kigali. Marara afite amabwiriza aturuka i Kigali yo gucengera mu mashyaka  arwanya leta agamije kuyamunga yifashishije bamwe mu bayagize.
Ntagamije kuyasambura gusa ahubwo no kuyakoraho raporo buri gihe zo yoherereza Colonel Dan Munyuza abinyujije kuri Lt. Mike Kampuruza wo bamushinze kujya akorana nawe mwibanga.

Ngo mu nshingano yahawe harimo no kumenya amakuru y’ingendo abatavuga rumwe na leta ya Kigali batuye I Burayi bajyamo mu bihugu bya  Africa, kugirango bijye bifasha Colonel Dan Munyuza kwitegura uko yajya abashimutira mu bihugu bya Afica baba bagiyemo cyangwa akabicirayo.

Amakuru yizewe aremeza ko ngo Colonel Dan Munyuza yahaye  Marara inshingano zo gukora uko ashoboye agacengera byihutirwa aya mashyaka akurikira: FDLR-UMUCUNGUZI, FDU-INKINGI, IHURIRO NYARWANDA- RNC, RDI-RWANDA RWIZA, ISHEMA PARTY namashyirahamwe nka IBUKABOSE-RENGERABOSE, CLIIR-RWANDA,….

Nubwo Marara akorana byahafi na Colonel Dan Munyuza mwibanga kugirango bakore uko bashoboye ngo basenye no kugirira nabi abatavuga rumwe na leta ya Kigali, ngo bamubwiye ko agomba gukomeza kwibasira leta ya Kigali kuko ngo nibwo buryo bwonyine buzatuma abasha kwiyegereza abarwanya leta ya Kigali.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa leta ya Kigali ntacyo bashobora kugeraho umutekano wabo utabumbatiwe. Ni muri urwo rwego nihaye inshingano yo kubaha aya makuru kugirango ejo umwanzi atazabaca mu rihumye. Burya ngo: “Ibuye ryagaragaye ntiryica isuka” kandi ngo: “Uwububa abonwa nuhagaze”.

Nzabagezaho andi makuru mu ku iperereza nkomeje gukora ku mikoranire hagati ya Marara na Kigali. Burya ngo: Uhishira umurozi akakumara ku rubyaro.

Karibwende Francis
Gayaza – Wakiso District
Uganda
Email: karibwendefranc@gmail.com