None Igihe.com batubwira impamvu iyi photo yerekana Kagame na Museveni i Dubai baba barayisibye kuri Flickr page ya Kagame?

New Vision yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko Perezida Kagame na Museveni wa Uganda bagiranye ibiganiro bahuriye i Dubai mu Nama mpuzamahanga yiga ku bukungu bwa Afurika ‘Global Business Forum Africa’.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko cyahamirijwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Okello Oryem, ko Perezida Kagame na Museveni bagiranye ibiganiro bivuga ku mubano w’ibihugu byombi.

Kugeza ubu ibyo biganiro by’aba bakuru b’ibihugu ntibyigeze bivugwa ko byabayeho mu makuru ku Rwanda; nta butumwa na bumwe kuri Twitter cyangwa amafoto agaragara kuri Flickr.

Ubusanzwe, ibikorwa by’akazi bya Perezida Kagame bitangazwa kuri @UrugwiroVillage, urukuta rwa Twitter rwa Perezidansi y’u Rwanda; amafoto agashyirwa kuri Flickr nk’uko n’ubu byakozwe.

Abayobozi bari kumwe na Perezida Kagame bahamirije KT Press ko ibyo biganiro bitabayeho mu by’ukuri ariko Oryem agahamya ko byabaye.

Kugeza ubu ntiharasobanuka impamvu Oryem yatangaza ayo makuru, akayanyuza mu kinyamakuru cya leta.

Mu Ukuboza 2016, nibwo iki kinyamakuru cyasabye imbabazi ku nkuru ishushanyije (Cartoon) cyatambukije, kigaragaza Umushumba wa Kiliziya Gatolika asaba imbabazi Guverinoma y’u Rwanda ku ruhare abayoboke bayo bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubutumwa bwariho bunengwa guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hasi muri mubone i photo yerekana Kagame na Museveni i Dubai mu cyumba kimwe, David Himbara akaba yarayishyize ku rukuta rwe rwa Facebook kuwa Kagame Kagame amaze kuyisiba ku rukuta rwe rwa Flickr. Ibintu rero byaba bigeze iya kure niba aba bagabo bombi bashobora guhurira mu nama imwe mu cyumba kimwe ntibavugane. Mukenyere mukomeze!


Ariko kubera ubuswa busigaye bugaragara mw’ikekinika ry’ abakozi ba Kagame, bibagiwe gusiba kuri Flickr page ya Kagame iyi photo yerekana uwo mugabo uri iburyo bwa Kagame ugaragara mw’ifoto David Himbara yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook aho agaragara hagati ya Museveni na Kagame. Muri macye iriya photo ya Kagame na Museveni basibye yagobye kuba iri kuri Flickr page ya Kagame nkuko nayo iriho hasi aha.

LIRE  Kagame’s Rwanda Is Poorer Than Haiti. Yet, Rwanda Is Regarded A Success Story, While Haiti Is A Failed State. How Come?