Agahinda n’imvune by’abarimu ba Kaminuza y’u Rwanda byatuwe abadepite

Abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda (UR) bagejeje ku badepite imvune n’agahinda by’abarimu bayigishamo, bivuye ku mpinduka za hato na hato ziyihoramo ndetse n’uburyo abo barimu bitabwaho.

Babigejeje ku badepite kuri uyu wa Kane ubwo bitabaga Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko ubwo baganiraga ku mikorere y’iyo Kaminuza n’imbogamizi ifite.

Umuyobozi wa Koleji y’Ubuhinzi, Dr Laetitia Nyinawamwiza yavuze ko ibibazo by’ubukungu Kaminuza ifite byagize ingaruka ku myigire y’abanyeshuri ndetse n’uburyo abarimu bakora.

Yavuze ko kubera impinduka zihora muri Kaminuza y’u Rwanda, hari abarimu bagiye basabwa kwimuka bava hamwe bigishaga bajya gutangira ubuzima ahandi hashya babajyanye, bikabagora cyane.

Yatanze urugero rw’uherutse kuza kumuganyira amubwira ko agiye gusezera kubera ko aho bari bamwimuriye ari kure y’urugo rwe kandi amafaranga ahembwa atazamubashisha kwiyitaho no kwita ku muryango we aho bamwimuriye.

Nyinawamwiza yavuze ko hari n’abarimu bajya kwigisha kure kandi nta mafaranga Kaminuza ifite yo kubagurira lisansi ndetse nta yo kubatunga nibagerayo, bikaba ngombwa ku bitegera cyangwa bagenzi babo aho agiye bakabemerera kubafasha.

Yagize ati “Imodoka dufatanyije na Leta uko zinywa murabizi, tuba dukeneye lisansi aho ndivugiye ariko na bagenzi banjye ni uko. Uzi kubwira umwarimu uti va i Busogo ujye i Nyagatare utari bumuhe itike, utari bumuhe aho ari burare […]niba bakubwira bati urajya mu nama, urajyayo kuko ugomba kuba intore ariko… ubona ko atari agaciro, ubona ko atari ukumuha uburyo bwiza bwo gukoreramo.”

Yakomeje avuga ko na we hari abaza kumuririra bikamutera agahinda ariko ntacyo yabikoraho, asaba ko abarimu bahabwa agaciro kandi bakoroherezwa kugira ngo akazi kabo kagende neza.

Dr Etienne Ruvebana, Umuyobozi wa Koleji y’Ubumenyi Rusange (CASS), yavuze ko hari abarimu benshi bakunda akazi ariko bakagorwa n’uburyo bakoramo.Yavuze ko kubera akazi kenshi baba bafite no gutera ibiraka bidakunze gushoboka kuko iyo agiyemo bituma akazi gapfa kandi akabibazwa.

LIRE  Kagame Will Turn South Africa Into His Killing Field — Again

Ruvebana yavuze ko icyo abarimu ba Kaminuza bakeneye ari ukoroherezwa no gufashwa mu kazi kabo, ubundi bagatanga umusaruro.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere rya Kaminuza, Dr Muligande Charles yavuze ko ibibazo Kaminuza ifite bituruka ku mikoro make.

Yavuze ko ingengo y’imari Leta iyigenera ari nke nubwo muri iyi minsi bayongereye bahereye ku kongera igiciro cy’amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga ariko ngo na byo ntibizarangiza ibibazo byose Kaminuza ifite.

Muligande yavuze ko Kaminuza yasabwe kwishakamo amafaranga yunganira ingengo y’imari leta iyiha ariko nabyo ngo ntibyoroshye.

Yatanze urugero rw’abanyeshuri bigenga ko ari hamwe muho bavanaga amafaranga, nyamara muri iyi myaka nabo baragabanutse kuko amasomo bigaga atakigezweho abandi bagatinya amasomo ahenze.

Yagarutse ku macumbi Kaminuza yajyaga ivanamo amafaranga ariko kubera amafaranga make agenerwa abanyeshuri bafashwa na Leta, ngo ntibashobora kuvanamo menshi kuko bagerageza kuyashyira ku giciro gito ngo abanyeshuri babashe kuyabamo.

Ati “Abanyeshuri benshi twemerera kwiga muri Kaminuza, ni abo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe.Icyiciro cya mbere nkuko mubizi, ni abantu badashobora no kwiirhira mituweli, uwo mwana rero iyo aje, nta kintu umuryango we ushobora kumwongereraho, agomba kubeshwaho n’utwo duhumbi 25, ahubwo kenshi umuryango we uba uniteze ko agomba kuwufasha.”

Yakomeje avuga ko kuba ibibazo bya Kaminuza bayarageze aho bituma batabasha kwishyura neza abarimu, bigaragaza ko hari n’ibindi byananiranye.

Ati “ Burya iyo wananiwe guhemba, haba hari ibndi byinshi byananiranye kuko akenshi iyo ufite amafaranga, icyo nicyo kintu cya mbere ukora.Urabanza ugahemba abakozi…bikazagera ho bikanagira ingaruka ku ireme ry’uburezi, icyakora Guverinoma yabonye ko ari ikibazo.”

Icyakora Muligande yavuze ko Guverinoma yashyizeho itsinda ryo kwiga ku bibazo bya Kaminuza y’u Rwanda n’ingamba zikwiye gufatwa ngo bikemuke.

LIRE  Rwanda: Un an après, quelle liberté pour Victoire Ingabire et Kizito Mihigo?

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere rya Kaminuza y’u Rwanda, Dr Muligande Charles

Abayobozi batanduanye ba kaminuza imbere y’abadepite

Abadepite ba Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko ubwo baganiraga ku mikorere ya Kaminuza y’u Rwanda
Source: Igihe.com