Abaganda benshi bakoraga mu Rwanda mu bigo bitandukanye birukanywe mu buryo budasobanutse, nkuko byatangajwe n’abamwe mu bayobozi, iki kikaba ari ikimenyetso simusiga ko umubano hagati y’ u Rwanda na Uganda ugeze ahabi.
Bamwe mu baganda birukanywe harimo abari bafite imyanya ikomeye mu bigo byigenga ndetse nibya leta kandi bari bamaze kuri iyo myanya imyaka myinshi.
Umwe mu bambere barikunywe ni Vivian Igunduura, wari wungirije umuyobozi muuru wa Congebanque, ikaba ari banki ya gatatu mu bunini mu Rwanda.
ChimpReports yashoboye kumenya ko Vivian Igunduura yamenyeshejwe ko yirukanywe niyi banki mu kwezi k’ Ukwakira (Ukwa cumi).
Ntabwo bigeze bamubwira impamvu bamwirukanye. Vivian n’umugore wa Ignie Igunduura wigeze gukorera mu rwego rwo hejuru ikigo gishinzwe iby’indege za gisivile muri Uganda.
Beatrice Kibwika Kantono, nawe wari umaze igihe akorera ikigo MTN Rwanda bamusabye ko yakwegura. Mu kwezi kwa cyanda hagati nibwo uyu Beatrice yamenyeshejwe ko bamwirukanye ku mirimo ye.
Uwitwa Ojongoro wari umukozi mukuru ushinzwe iby’imari muri Banki Nasiyonali y’ u Rwanda (BNR) we bamwirukanye mu kwezi kwa cumi.
ChimpReports kandi yashoboye no kumenya ko abaganda babiri bari bafite imyanya yo hejuru muri RwandaAir nabo bababwiye ko batazongera kontaro yabo. Aba baganga 2 bakaba bakoraga mu deparitema y’imari na engineering (Ikoranabuhanga??).
Umwe mubayobozi bazi neza iby’ iyirukanwa ryaba baganda yavuze ko abari kwirukanwa barik kubibwirwa mu magambo kandi na n’impamvu bababwira yatumye batazongera kontaro zabo zo gukora mu Rwanda (Work permits).
Umukuru ushinzwe dipolomasi muri rusange muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga i Kampala, Margaret Kafeero yavuze ko ntacyo aramenya kuby’iyirukanwa ry’abaganda mu Rwanda.
Ariko amakuru twavanye bantu bari mu myanya iri hejuru nuko iki kibazo kirimo gukurikiranwa n’inzego zo hejuru cyane muri iyi Minisiteri ishinze dipolomasi ya Uganda mu rwego rwo kwirinda ko umubano w’ibihugu byombi wazamba kurushaho.
ChimpReports mu minsi yashize nibwo yatangajye inkuru ivuga ko umubano hagati y’u Rwanda na Uganda nta kigenda ko muri macye ari nk’intambara y’ubutita kubera ibibazo byinshi n’ingorane zatewe nuguhungabana k’umutekano wa Uganda ndetse n’abamaneko benshi bafatiwe Uganda tutibagiwe ukuzamba kw’imishinga ibi bihugu byombi byari byariyemeje gukorera hamwe.
Ariko Kafeero yasobanuye ko ibihugu byombi umubano wabyo ugikomeye.
Ishami rishinzwe kuneka mu gisirikari cya Uganda giherutse gufata abapolisi benshi bo mu rwego rwo hejuru abashinjwa gushimuta no gucyura impunzi zo mu Rwanda na Sudan ku ngufu.
Muri izi munzi zashimuswe zigacyurwa ku ngufu harimo Lt. Joel Mutabazi woherejwe mu Rwanda muri 2013, uyu Mutabazi akaba yarigeze kurinda Perezida Kagame. Yakatiwe gufungwa burundu n’ urukiko rwa gisirikari i Kigali.
Minisitiri wa Uganda ushinzwe ububanyi n’amahanga aherutse kubwira RFI ko igihugu cye kirimo gukora isuku mu nzego zacyo zishinzwe umutekano.
Yagize ati: “Ikiri kuba ku ruhande rwacu, turimo gusukura inzu yacu, bijyanye n’umurongo uhuye n’ibyo leta y’u Rwanda yagobye kumva dukora. Ntacyo turimo gukora cyagobye kubangamira umubano w’ibihugu byacu. Turimo gushyira ibintu ku murongo kugirango dukemurane umucyo utubazo twari twarabereye ingorabahizi abayobozi b’ibihugu byombi.”
Iyi nkuru yanditswe na Kim Aine muri ChimpReports
Iyishyirwa mu Kinyarwanda na Chris Kamo