TANZANIA MU KWIHIMURA KURI KAGAME, YAFASHE ABARUNDI BAFASHWA NA KAGAME IBOHEREZA I BUJUMBURA.

Basomyi mwabyiyumviye ku maradiyo atandukanye ko Gen. Major Jeremie Ntiranyibagira, Lt. Colonel Edouard Nshimirimana, Libere Nzeyimana batazira Mahopa, hamwe na Liberata baserukira Umuhari witwa FPB wahora witwa FOREBU washakaga gutera u Burundi ufashijwe na Paul Kagame; bamaze gufatwa mpiri mu gihugu cya Tanzania, bakaba ndetse bamaze koherezwa i Burundi ngo bajye guhatwa ibibazo n’inzego zibishinzwe.

NONE KUKI TANZANIA YABAFASHE, IKANABATANGA? MWISOMERE:

Bimaze kuba inshuro zirenga eshatu zose, Kagame avogera ubusugire bwa Tanzania ku rwego rwo kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bwa CCM, agira ngo abaturage babone ko Leta yabo yica abatavuga rumwe nayo.

Nyuma yo kubikora kenshi mu Burundi (twibuke ko ari aba commandos ba kagame bagiye kwica General Adolphe Nshimirimana, nyuma bakica na Colonel Bikomagu, byose bagamije gushyamiranya amoko mu Burundi, ariko bigafata ubusa), uwo mwicanyi udasinzira kagame, yacunze mbere gato y’amatora ya Perezida muri Tanzania, kuwa 4 Ukwakira 2015, yica REVEREND CHRISTOPHER MTIKILA (bamwishe nkuko bishe Rwigara Assinapol, bahimba ko habaye impanuka y’imodoka)
http://www.thecitizen.co.tz/News/1840340-2898366-y9c8trz/index.html
Nta kindi bamujije kitari uko yashinjaga kagame kuba yaricishije umucamanza w’umutanzaniya witwa PROF. JWANI MWAIKUSA wangwagwa urunuka na Kigali kubera ko yajyaga aburanira umwe mu bashinjwaga jenoside mu Rukiko rwa Arusha (uyu mu Lawyer bamurashe atashye nijoro iwe nkuko barashe Kabera Assiel, Gatabazi Felecien, Gapyisi bo mu Rwanda)
https://www.globalresearch.ca/crisis-in-rwanda-the-funeral-of-prof-jwani-mwaikusa/20211
Kagame utajya agira ubute mu kwica, ejo bundi yarakajwe cyane n’urugendo rwa Perezida Nkurunziza Petero yakoreye muri Tanzania kuwa 20 Nyakanga 2017 (https://youtu.be/Ya8YS4Jo2n4) nibwo guhita ashaka uburyo yakorera ubugome muri Tanzania ngo bwitirirwe Perezida Magufuli John Pombe usanzwe akunzwe cyane iwe ndetse no mu bihugu byinshi ku isi, kubera imikorere myiza cyane.
Kagame rero ntiyatinze, yohereje abicanyi be abatuma kwica Umudepite utavuga rumwe n’ubuyobozi uba mu ishyaka rya Chadema, nibwo kuwa 7 Nzeli 2017, abicanyi ba Kagame basutse urufaya rw’amasasu ku modoka yarimo Depite Lissu Tundu, kubw’Imana uyu Depite Lussu, yafashwe n’amasasu agera kuri atanu ariko ntiyapfa (aha Imana iba yereka Kagame ko nkuko yabikoze kuri General Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’epfo, ndetse na Dr. Mukwege bari bivuganye i Bukavu, ko ariyo itanga umunsi wa nyuma, ko n’amasasu hari igihe ananirwa kwica) http://www.aljazeera.com/news/2017/09/tanzania-opposition-mp-tundu-lissu-wounded-gunmen-170907131959935.html

LIRE  Allemagne Festival du Film: Le Rwanda participe avec ses 3 films

Ibi byose rero aba terroristes, bategekwa na Kagame Pahulo, bari gukorera Tanzania, nayo yaberetse ko itavogerwa, maze igufatira abo ngirwa bayobozi ba FPB ihita inabashyikiriza leta y’Uburundi.

Hagati aho kandi, n’i Buganda bamaze kubona ko kwicwa kwa AIGP Kaweesi byarimo u Rwanda hakaba ubu harimo gukorwa amaperereza ngo bafate ibyihebe byose byagiye bikoreshwa muri ayo marorerwa yo kwica no gushimuta abantu.
http://www.chimpreports.com/inside-story-how-cmi-detained-uganda-police-commanders/

Kagame rero n’ibyihebe bye bamenye neza ko ibihugu byinshi by’Afrika bimaze kubavumbura, kandi ko umunsi ku wundi, bazajya babona ibisubizo nk’ibyo Tanzania ibahaye, isubiza ziriya ngirwa bayobozi ba FPB mu Burundi.

NKUKO TANZANIA YAFASHIJE GUSENYA UMUTWE WA M23 WARI WAYOGOJE KONGO, IKABA INAFASHE ABAYOBOZI BA FPB;
TURASABA ABANYAFURIKA GUHAGURUKA BAKAMAGANA ITERABWOBA RIRI GUKWIZWA NA KAGAME MU BICE BYINSHI BY’UYU MUGABANE.

Kagame we burya si buno… Umutima wawe nudahagarara, abaturage baraza kugufata mpiri.