U Rwanda ruyobowe naba MAFIA koko –> “Inzu REB ikodesha Miliyoni 16 ni iyande?” Umudepite yabajije ntiyasubizwa

Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2017, Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC) yagaragaje ko Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) gikodesha inzu ihenda bikomeye Leta.

Perezida w’iyi komisiyo, Nkusi Juvénal yavuze ko iyo nzu ibika ibikoresho ugereranyije uko izindi zikodeshwa muri Kigali bigaragara ko ihenda bikabije Leta, aho ngo n’ibikoresho biyirimo ari bike ugereranyihe n’uburyo ingana.

Gusa Depite Mukamurangwa Henriette yagerageje kubaza nyiri iyo nzu ariko ntiyahabwa igisubizo aho byagaragaye ko atabyishimiye.

Iki kibazo cyavuzweho ubwo PAC yagaragarizaga Inteko rusange y’abadepite raporo ku isesengura rya raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2015-2016.

Depite Nkusi yavuze ko iyo nzu iherereye mu Murenge wa Gahanga, aho ngo ifite ubuso bungana na metero kare 450.

Yakomeje avuga ko ugereranyije n’ibiciro bisanzwe, uko ikodeshwa usanga bikubye kabiri ibisanzwe kuko ngo ikodeshwa ku madorali 42 kuri metero kare imwe mu gihe ahandi ari amadorari 25 cyangwa munsi yayo.

Yagize ati “Hari inzu twavuze ibikwamo ibikoresho ihendesha Leta twavuze Miliyoni 16 twabajije dusanga iyo nzu ngo ni hagati ya miliyoni metero 15 kuri metero 30 iyo ubaze usanga ifite ubuso bwa metero kare 450. Iyo ubaze ariya batanga ushyize mu madorali kuko ejo bundi nasomaga mu binyamakuru amafaranga atangwa kuri metero kare usanga metero kare yabo ingana n’amadorari 42.”

Yunzemo ati “Yo ngo ni amadorali 42 byikubye inshuro ebyiri ku nzu kandi iri i Gahanga kandi ugasanga nituza kubireba neza iyo ikoreshwa ku kigero cya 10%. Ni ukuvuya ngo ntabwo uzagenda ngo ubure uko winjira kubera ko ibintu byuzuyemo ahubwo uzasanga ikoreshwa ku 10% by’ubushobozi bwayo.”

LIRE  Boniface Twagirimana wa FDU Inkingi yabwiye urukiko ko hari abantu bamukubita aho afungiwe

Nyuma yo gusobanurirwa bimwe mu bikubiye muri raporo, abadepite bahawe umwanya ngo bagire icyo babivuga.

Depite Mukamurangwa yateruye agira ati “Ariko iriya nzu yishyurwa miliyoni 16 PAC ko mwayigezeho bababwiye ko ari iya nde? Kuki mutanamuvuga? [Abadepite bose baraseka] Mwayigezeho ntimwabaza?

Mu gusubiza ibibazo by’abadepite, Depite Nkusi ntiyasubije ikibazo cyari kibajijwe na Mukamurangwa. Biza kurangira na raporo itowe ariko we arifata ntiyatora.

Depite Mukamurangwa yahise ahabwa ijambo ngo asobanure impamvu, abisobanura muri aya magambo.

Yagize at “Ntabwo nifashe ari uko mu by’ukuri nanze kwakira iyi raporo ariko hari ikibazo nabajije PAC cyari gisobanutse, ku kibazo cy’inzu batigeze bansubiza, nabajije ngo iriya nzu ni iya nde? Impamvu nanabibajije ni uburenganzira bwanjye kuko babizanye muri iyi raporo banavuga amafaranga miliyoni 16 yishyurwa buri kwezi, banavuga ko ikoreshwa 10% nta n’ibintu mu by’ukuri birimo. Impamvu rero iyo nzu nifuzaga kumenya nyirayo ni uko nibura nari kumenya niba ari umuntu morale cyangwa physique, uwo ari we wese kumenya nibura ako kayabo kajyayo buri kwezi niba yishyura n’imisoro. Uwo muntu uwo muntu, uwo muntu bazasubireyo bamutuzanire na we tumumenye [abadepite bahise basekerea rimwe].”

Si ubwa umbere havuzwe inzu y’ibikoresho REB itangaho akayabo, kuko no mu mwaka ushize iki kibazo cyagaragajwe.

Icyo gihe PAC yavuze ko tariki 1 Ugushyingo 2013, ngo REB yari ifite mu mubiko mudasobwa zisaga ibihumbi 4298, itumiza izindi 42978 zose ziba 47276 babura aho bazishyira kuko batari bagennye abo bari buzihe, babuze aho bazishyira bakodesha inzu, aho ngo igihe Umugenzuzi w’imari ya Leta yajyagayo bari bamaze kwishyura amafaranga yo gukodesha inzu amafaranga asaga miliyoni 582.

LIRE  Le paradoxe rwandais: Entre modernité économique et terreur politique

Mu bindi bibazo byagaragaye muri raporo ya PAC harimo kuba Leta ihomba amafaranga menshi bitewe n’imishinga bivugwa ko iba yizwe nabi, amasoko atangwa nta nyigo nyayo iba yakozwe ndetse n’ibindi.

Hanagaragajwe kandi ko abantu bahombya Leta badakurikiranwa mu buryo bukwiye, aho hari abatatinye kuvuga ko bisa nk’ibirambiranye.

PAC ikaba yagejeje ku Nteko rusange umushinga w’imyanzuro ikwiye guhabwa inzego zitandukanye zirimo n’ubushinjacyaha kugira ngo ibibazo by’imicungire mibi by’umutungo w’igihugu bikemurwe ndetse n’ababigizemo uruhare bakurikiranwe n’amategeko.

Source: Izuba Rirashe