Benito Kayihura: “Nkurunziza na Museveni basanze kuva ku butegetsi basize Kagame uhora ajujubya akarere basanga yazagira Grand Lacs nka Somalia”

Ubutegetsi buraryoha kuburyo ubushyikiriye wese aba yumva ataburekura ariko ntekereza ko Nkurunziza na Museveni batari bafite gahunda yo kugundira ubutegetsi ariko barebye kuva ku butegetsi basize Kagame uhora ajujubya akarere basanga yazagira Grand Lacs nka Somalia bityo bituma bica nkana amahame ya Demokarasi ngo babanze bakure Kagame mu nzira kuko kumusiga ku butegetsi kdi ahora akubita agatoki ku kandi anagerageza guteza umutekano muke mu Burundi,.Uganda na Tanzania byaba ari ugusiga akarere mu menyo ya Rubamba bityo bahitamo ko bazabanza gusiga Kagame, agasuzuguro ke n’induru ye mu Karere ari amateka bakabona kujya muri pension

Museveni we iyo urebye ukuntu yateguye umuhungu we Muhoozi usanga yari afite gahunda rwose yo gutanga imihoho (Demissioner/retire) ariko imyitwarire ya Kagame mu gihugu cye yatumye yisubiraho ngo abanze akure umwanda mu nzira abone kujya mu kiruhuko cy’izabukuru!

Kagame rero ashatse yarya ari menge akiga kubana n’abaturage be ndetse n’ibihugu bituranyi kuko umunsi bamuvudukanye atazabona n’umuha igisambu cyo gushingamo shitingi ngo HCR imuhe impungure, ubufu n’amavuta, ibifaranga yibitseho ntibimwoshye kuko bizaba byarafatiriwe asigare abunza akarago asa n’imbwa isaba amavuta.

LIRE  Charles Onana: "Voici un des très rares articles en France qui va au fond des choses, sans trembler, sans louvoyer et en posant des questions indispensables."